Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Imbogamizi ziboneka ku isoko ry’umurimo

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bikennye bifite 60% b’abaturage bari munsi y’umurongo w’ubukene. Rufite amabuye y’agaciro make. Urwego rw’inganda ruracyari hasi kuko inganda nyinshi ziri mu gihugu zishyirwa mu rwego rw’inganda nto n’iziciriritse ndetse m’umusaruro wazo ukaba ahanini ushingiye ku kohereza no gutumiza ibicuruzwa mu mahanga ibi bikaba bituma ihindagurika ry’agaciro k’amafaranga y’amahanga rizigiraho ingaruka zikomeye.

 
Izi zikirikira ni zimwe mu mbogamizi mu guhanga imirimo:
 
  1. Kuba nta bakozi bafite ubumenyi buhagije busabwa ku isko ry’umurimo;
  2. Imyumvire mibi abantu bafitiye imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi;
  3. Ubuhinzi budakorwa mu buryo bugezweho kandi bukoresha 90% by’abaturage ;
  4. Ishoramari ridahagije kubera kuzigama bidahagije;
  5. Ubujiji;
  6. Kuba nta ngamba zihagije zo gushyigikira abashaka guhanga imirimo;
  7. Inzego zitanoze mu ihuzabikorwa ry’ibikorwa byo guteza imbere umurimo ku rwego rw’igihugu
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego