Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Imibonano mpuzabitsina ku mugore utwite ntacyo yangiza ku mwana

Nk’uko urubuga rwandika ku buzima medicalonlinemedia.com rubitangaza, ngo abantu benshi usanga bibaza ibibazo byinshi ku byerekeranye n’imibonano mpuzabitsina ku mugore utwite,  niba yaba  ari mibi, amezi imibonano igomba gukorerwamo, igihe igomba guhagarara, cyangwa se niba ari ngombwa kuyikora mu gihe umugore atwite.

Igisubizo kuri ibi bibazo byose n’uko gukora imibonano mpuzabitsina ku mugore utwite ntacyo byangiza ku mwana uri mu nda nk’uko benshi babitekereza.

Ngo hari imyumvire mibi ko imibonano mpuzabitsina ku mugore utwite  ngo ishobora gutera infection cyangwa se ibindi bibi ku mwana byakwinjira mu mura mu gihe cyayo.


Ibyo rero ngo siko biri kuko hari ururenda ruva kuri cervix (umunwa w’umura) rufasha mu kurwanya ibyitwa germs (ni nk’amagi y’udukoko  duto tuba dushobora kuzabyara indwara mu gihe kizaza).

Ngo ikindi kandi, Imana yaremye uburinzi bw’umwana mu mura kuko aba ari mu kandi gafuka kagizwe n’amazi ndetse n’ingobyi(fetal uterus), ibyo rero biba bishobora kurinda umwana igihe cyose nyina akimutwite.

N’ubwo rero imibonano mpuzabitsina ku mugore utwite ntacyo itwara umwana, ngo ntibivuze ko mu gihe umugore ufite inda agahura n’ibibazo cyangwa se akabona ibimenyetso bidasanzwe  nko kubabara, kwikanya k’umura cyangwa se kuva, atabibwira muganga nawe akaba kuba aretse iyo mibonano.

Ngo abaganga benshi basaba abagore batwite kutongera gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe bahuye na kimwe muri ibi bibazo :

•    Gukuramo inda inshuro nyinshi
•    Placenta idakomeye
•    Kubyara abana batagejeje igihe
•    Kuva cyangwa kuzana amazi mu mura nta mpamvu izwi
•    Gukweduka kw’inkondo y’umura.
•    kugira indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego