Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Iminsi y’uburumbuke k’umugore ufite ukwezi kudahinduka

Iminsi y’uburumbuke k’umugore ufite ukwezi kudahinduka Ubusanzwe abantu bafite ukwezi guhindagurika bamenya iminsi y’uburumbuke bakoresheje formule yo gufata ukwezi kugufi bagakuramo iminsi 18 n’iminsi myinshi y’ukwezi bagakuramo 11. Ku bafite ukwezi kudahinduka bashobora uburyo bukurikira.
umugore washatse cyangwa se umukobwa ukiri ingaragu akaba agira ukwezi kutajya guhinduka, buri gihe akaba yagira nk’ukwezi kw’iminsi 30, formule ye itandukanye n’isanzwe , we afata iminsi ye agakuramo 14, hanyuma iminsi ye yo gusamamo(y’uburumbuke) ikaba ihereye imbere y’iyo minsi ho3, na nyuma y’iyo minsi ho 3, akongeraho umunsi umwe umwe wo kwiteganyiriza.
Ni ukuvuga ngo afata 30-14=16, noneho iminsi y’uburumbuke ye igahera kuri 16-4=12, maze ikazarangira kuri 16+4=20. Ni ukuvuga ko uyu we iminsi ye y’uburumbuke ihera ku munsi wa 12, ikagenda ikarangira ku munsi wa 20, wibuka ko umunsi wa mbere ari uwo umugore yaboneyeho imihango.
Cyangwa se nanone, nawe agakoresha iriya formule, agafata ya minsi ye itajya ihinduka na rimwe agakuramo 18, akongera akayifata agakuramo 11, iminsi abonye hagati aho ni iyo kwifatamo. Urugero, 30-18=12, 30-11=19, ukongeraho umunsi wo kwizera, iminsi y’uburumbuke igahera ku munsi wa 12 kugera ku munsi wa 20.
Icyitonderwa : Iyi formule ntikoreshwa n’abantu bagiye kwa muganga gufata uburyo bwo kuboneza urubyaro, kuko n’iyo wabukoreshaga noneho ukazabuhagarika, nawe urongera ukabanza ukamenya ngo ukwezi kwawe kuzajya kureshya gute, ukamara nibura umwaka ubara, kuko nyuma yo guhagarika iriya miti ukwezi kwawe gushobora guhinduka ntikungane nk’uko kwahoze mbere.
Aho iyi formule yavuye he ?
Ubundi buri mugore wese, iyo intanga imaze kurekurwa (le jour de l’ovulation), hashira iminsi 14 hanyuma akabona imihango. Kandi umugore ashobora gusama iminsi 3 mbere y’irekurwa ry’intanga (mbere y’uko ovulation iba), kuko intangangabo iyo zigeze mu mubiri we zitegereza iminsi 3 zitarapfa, maze intangangore yazarekurwa igasanga zirahari, zirarekereje, imwe murizo ikaba ihuye na ya ntangangore, umugore akaba arasamye.
Hanyuma kandi ashobora gusama iminsi ibiri nyuma y’irekurwa ry’intanga, kuko intangangore nayo iyo irekuwe idahita ipfa. Bityo muri iyo minsi ibiri imara igifite ubuzima, iyo umugore akoze imibonano mpuzabitsina, intangangabo zigera mu myanya myibarukiro ye zisiganwa, hanyuma zigasanga intangangore yamaze kurekurwa kera, ni uko imwe murizo ikaba ihuye na ya ntangangore, umugore akaba arasamye.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego