Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Imiti ya gakondo ishobora kurinda imungu n’ibyonnyi

Uretse imiti ya kizungu ikoreshwa mu kurinda no kuvura ibihingwa ibyonnyi, hashobora no gukoreshwa imiti ya gakondo abahinzi bakora mu byatsi bisanzwe cyangwa ibimera bitandukanye bavangavanga.

Abahinzi bashobora kwikorera imiti irinda ibihingwa byabo ku buryo bwa kamere hadakoreshejwe imiti ikorerwa mu nganda, iba ikoze mu binyabutabire, kandi ntigira ingaruka ku mubiri mu gihe iy’ibinyabutabire iyo ikoreshejwe nabi yaba inkomoko y’indwara zitandukanye.

Hifashishijwe abahanga mu by’ubuhinzi, bagaragaza uburyo imiti ishobora gukorwa hakoreshejwe ubwoko bumwe bw’ibimera cyangwa se havangavanzwe byinshi ariko umuti ukaba ukoze mu buryo bwa gakondo, haba mu guhungira imyaka cyangwa se kuyirinda udukoko tuyonona. Umuruku cyangwa Desimodiyumu (Tephrosia Vagelli) uretse kuba ari ikimera gituma ubutaka butagunduka ushobora no gukoreshwa mu guhungira imyaka ntimungwe ndetse ukaba unica ibirondwe ku matungo.

Uwo muti ukoreshwa umuruku ucanirwa mu mazi hakongerwamo agasabune gake. mwakora. Mu gukora uwo muti, umuhinzi akoresheje umuruku, afata ikilo cy’amababi y’umuruku maze akayasya akongeramo litilo 5 z’amazi hanyuma agashyiramo agasabuni ku kiyiko hanyuma akabitereka bikamara amasaha 24 cyangwa akabicanira iminota 20 hanyuma agatera ku bihingwa. Abahanga mu by’ubuhinzi bavuga ko uwo muti ari ingirakamaro cyane kuko wica imungu mu myaka, ndetse ukica n’ibirondwe ku matungo. Iyo ifu ivuye mu mababi y’umuruku ivanzwe n’amavuta y’inka kandi ngo uvura indwara zo ku ruhu rw’umuntu nk’ibihushi, zona, ibifaranga n’ibindi iyo uwusize aharwaye.

Naho kubakenera gukoresha igihingwa cya desimodiyumu, ngo gifasha mu kwirukana ibindi bimera byangiza imyaka nka kurisuka cyangwa rwona, iyo desimodiyumu ivanzwe n’imyaka cyane cyane ibigori. Ubu buryo bwo kurwanya ibi byatsi byangiza imyaka (Push Pull).

orinfor

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego