Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Impamvu 4 zituma mu Rwanda, abagore bashyigikirwa

Impamvu 4 zituma mu Rwanda, abagore bashyigikirwa

Leta y’u Rwanda ikora ibishoboka byose ngo umugore atere imbere ndetse agire n’umwanya wo kwerekana ibitekerezo bye nyamara hari impamvu izo ngufu zose ziri gushyirwa ku burenganzira bw’umugore kurusha abandi bantu.
Abagore ni ibiremwamuntu : hari ibihugu bimwe bidaha agaciro umugore ku buryo afatwa nkaho atari ikiremwamuntu nta bitekerezo bizima byamuvamo, nyamara Leta y’u Rwanda yo yabonye ko umugore nawe ashoboye niko kumuha uburenganzira busesuye no kububungabunga.
Umugore yari yarakandamijwe igihe kinini : Abagore bagize igice kinini cy’abanyarwanda batazi gusoma no kwandika, bityo bakaba barengana kuko batazi n’uburyo bashobora kurenganurwamo.
Leta y’u Rwanda imaze kubona ko hari ingaruka nyinshi zigera ku bagore bitewe n’imyumvire mibi yariri mu banyarwanda yashyizeho gahunda yo kwimakaza uburinganire mu banyarwanda ku buryo buri muturarwanda wese asobanukirwa na politiki y’uburinganire dore ko nubwo hakiri abagifite imyumvire itari myiza ku buringanire hari icyizere ko nabo batarabyumva neza bazageraho bagasobanukirwa n’uburenganzira umugore ahabwa na politike y’uburinganire.
Uruhare rw’umugore mu muryango nyarwanda : Abagore nibo bagira uruhare runini mu burere bw’abana, bityo bakaba bafite n’umwanya w’ibanze mu kubatoza umuco wo kubahahiriza uburenganzira bwa muntu.
Kuba umugore ariwe pfundo ry’uburere abana b’u Rwanda bazagira bisaba ko agomba kwitabwaho akigishwa uko yakiteza imbere kugirango n’abamukomokaho bose nabo bazagire imbere heza.
Abagore nibo benshi bakora imirimo nyongerabukungu : Abagore bagize igice kinini cy’abaturage kandi bafite uruhare runini mu mirimo nyongerabukungu, bisaba ko bamenya uburenganzira bwabo kugirango barusheho kongera umusaruro ndetse bagire n’uruhare rugaragara mu micungire y’uwo mutungo dore ko hari abagabo bumva ko bakiharira imicungire y’umutungo kandi baba barafatanije n’abagore mu kuwushaka.
Byakuwe muri raporo y’inama yateguwe na Women’s Legal rights Initiative yigaga ku ruhare rwo kurengera no guteza imbere uburenganzira bw’ abagore mu kubungabunga ubusugire bw’ingo n’umuryango nyarwanda muri rusange.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego