Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Impamvu 75% by’abarwayi ba Ebola ari abagore

Impamvu 75% by’abarwayi ba Ebola ari abagore Mu mibare itangwa n’ Umuryango w’abibumbye ushinzwe ubuzima( OMS) ivuga ko umubare w’abagore bamaze kwandura virusi ya Ebola ugera kuri 57% mu gihe muri Liberia igihugu cyibasiwe na Ebola kurusha ahandi abagore banduye ari 75% by’abarwayi.
Nkuko tubikesha urubuga rwa rfi ngo zimwe mu mpamvu zituma abagore ari bo benshi bandura Ebola nuko aribo benshi bita ku barwayi ndetse no mu gihe hari uwahitanywe na Ebola abagore nibo bamutegura ngo ajye gushyingurwa.
Ikindi kandi ngo iyo umwana arwaye aba ashaka gusanga nyina bikaba byamubera impamvu yo kwandura.Imirimo imwe nimwe ikorwa n’abagore nayo ituma bandura ku bwinshi cyane cyane abaganga ndetse n’abagore batembereza ibicuruzwa.
Abaforomo benshi n’abakora isuku mu bitaro baba ari abagore kandi ntibitabwaho ngo babone imyambaro ibarinda kwandura ebola nk’abaganga bakuru.
Muri Liberia 75% by’abanduye Ebola ni abagore.
Liberia ni cyo gihugu gifite umubare munini w’abarwayi ba Ebola kuko bitatu bya kane byabo barwayi ari abagore gusa.
UNICEF yatangaje ko muri Liberia Ebola imaze gusiga imfubyi zisaga 2000 zasizwe iheruheru n’icyorezo cya Ebola.
Ashingiye ku ruhare abagore bagize mu guhagarika intambara y’isubiranamo ry’abaturage muri Liberia yabaye mu 1999 kugeza mu 2003, Julian Duncan-Cassell, ministri w’uburinganire n’iterambere muri Liberia yahamagariye abagore kugaragaza uruhare rwabo mu gufata ingamba zo gukumira Ebola.
Nyuma yo kubona ko abagore aribo bibasiwe cyane na Ebola, umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu( Human Rights Watch), wasabye ibihugu bimaze kubonekamo Ebola : Guinée, Liberia ,Sierra Leone na Republika iharanira demokarasi ya Congo kwigisha uburyo bwo kwirinda Ebola cyane cyane bibanda ku bagore.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego