Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Impamvu esheshatu zishobora gutuma ubihirwa cyangwa unanirwa gutera akabariro

Iyo uvuze gutera akabariro, benshi babifata nkaho ariho ubuzima bw’urukundo bushamikiye ariko ntibaba bari kure y’ukuri dore ko aho akabariro kadaterwa neza usanga uburyohe bw’umubano w’abashakanye buhinduka inzozi.

Akenshi usanga bamwe bahatiriza abandi bakihagararaho ugasanga sibyo ibintu biryoshye ahubwo bikagenda noneho byabiha kurushaho. Mu nyandiko dukesha urubuga rwa 7sur7.be, Dr Logan Levkoff atanga impamvu esheshatu zatuma umuntu abihirwa cyangwa ananirwa gutera akabariro.

1. Ushobora kuba utangira gutera akabariro utari witegura.

Kugirango ubashe gutera akabariro nkuko bikwiriye bisaba ko uba witeguye haba mu mutwe, mu marangamutima, no mu mubiri kugirango ube Wabasha kuryoherwa n’igikorwa nyirizina cyo gutera akabariro. Cyane cyane ku mugore, mbere yo kugera ku munezero wimbitse wo gutera akabariro bisaba cyane ko amaraso aba yatembereye neza mu gitsina ndetse no mu mabere ibyo akaba aribyo bitera ubuhehere mu myanya ndangagitsina ubwo noneho umugore akaba yiteguye kuba yatera akabariro. Ikibazo kivuka kuri benshi ni uko benshi binjira mu gikorwa nyirizina umubiri utari watanga uruhushya rwo kwinjira mu gikorwa cyo gutera akabariro. Usibye ku no kumugabo, ku mugore we ni ingenzi cyane kubanza gutegurwa bihagije mbere yo kwinjira mu gikorwa nyirizina.

2. Urumva usa n’uwicira urubanza

Kubera impamvu zitandukanye ushobora kuba wicira urubanza bitewe n’impamvu zitandukanye. Birashoboka ko kuba uri gukora iyo mibonano mpuzabitsina ubifata nk’icyaha bitewe n’impamvu zimyemerere yawe cyangwa se umuco wawe. Ushobora kuba wumva utisanzuye kuwo muri kumwe cyangwa ufite isoni imbere ye. Ibyo nabyo ntibiha umusanzu icyo gikorwa nyirizina. Mu mutwe wawe iyo harimo izindi ntekerezo zitanye no gutera akabariro biba bigoye kuba wagatera nk’uko bikwiriye ngo biryohe.

3. Uri gutera akabariro n’umuntu udakunze

Gutera akabariro bibagarirwa cyane n’urukundo.  N’ubwo Umugabo 1 kuri 3 abana n’umugore adafitiye urukundo rukaze , ibyiyumviro by’urukundo iyo bibuze hagati y’abatera akabariro, icyo gikorwa ntikigenda neza.

Umuntu ukunze niwe uba wishimiye cyane kandi ukumva ukarushaho kumwifuza. Uwo udakunda biragoye cyane kumwirekurira no guharanira kumunezereza. Niba uwo muri guterana akabariro adatuma umwifuza kurushaho biragoye kunezerezwa nicyo gikorwa. Bishoboka ko mutera akabariro uri kwitekerereza ko umuryarya cyangwa we ari indyarya imbere yamaso yawe.

4. Ubona utari mwiza kuburyo waryoshya akabariro

Kumva ko utari mwiza imbere y’uwo muri kumwe. Birashoboka ko wumva uri munini, cyangwa ufite uruhu rubi. Ibyo nabyo byangiza uburyohe buba bwagashoboka mu kuryoshya akabariro.

5. Ufite umunaniro

Nubwo gutera akabariro neza byavura umunaniro, kuba unaniwe ntago biryoshya gutera akabariro. Ibyo abubatse bahura nabyo cyane dore ko noneho umugore unaniwe akenshi kubyuka kw’icyifuzo cye cyo gutera akabariro biba baitari hafi. Kuba wumva udashaka gutera akabariro rero ni ngombwa ko witegereza ukareba niba byaba badaterwa n’umunaniro umaranye iminsi.

6. Ushobora kuba ufite indwara

Indwara zitandukanye zishobora kwangiza ubushake bwo gutera akabariro. Ushobora kuba ufite ibibazo bya horomone(hormones) cyangwa ibindi bibazo by’uburwayi bw’umubiri. Bishobora kuba biterwa n’imiti wanyoye bityo iyo bikabije kubangama ni ingenzi kugana muganga

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego