Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Impamvu, igihe n’uko imbuto z’ibirayi zikorerwa isuzuma

Impamvu: iyo ibyo bimenyetso by’indwara byagaragaye ku mbuto, bishobora kwangiza umusaruro bitewe n’ibdukikije. Zimwe mu ndwara zituma habaho gutakaza cyane kurusha izindi, bituma haboneka igisubizo ku kibazo cya kubera iki ibirayi gigomba gusuzumwa. Indwara nka ring rot, late blight na leafroll zifata ku mbuto, zigakura no ku gihingwa ni ingenzi. Imbuto zitangiye kugerwaho n’indwara zikurwa mu zindi vuba na bwangu kugira ngo zitanduza izindi. Hari izindi ndwara nka rhizoctonia black scurf na pithium leak, zo ntabwo zikomeye cyane. Wibuke ko itakazwa ry’umusaruro riterwa cyane n’uburyo ibidukikije bimeze, n’ihangana ry’indwara. Mu guhangana n’ingaruka ku musaruro w’ibirayi, ni ugukoresha imbuto zimeze neza. Hari uburyo 2 bwo gutunganya imbuto z’ibirayi. Gukuramo imbuto z’ibirayi zangiritse mu bubiko. Imbuto zangirika cyane iyo ziri mu bubiko.  N’uburyo bw’ibka ryazo rirakemangwa. Izi ndwara 20 tuvuga zishobora kuboneka gusa kuri interinet nka pdf kugira ngo ubisome ukoresha ibyo bita adobe acrobat software. Gusoma ni ubuntu kuri adobe. Ryari: ibimenyetso byose twavuzeho bigomba kugaragara mbere yo gutera izo mbuto, izindi zishobora kuboneka mu gukora imbuto cyangwa mu ihunika. Iyo zirobanuye bituma zitanga umusaruro mwiza kandi zikaba zanagurwa cyane. Zigirira akamaro kuwazihize ndetse n’abazigura. Iyo zahiswemo ko ari nziza, ntabwo ugomba kwirara ku buryo wakomeza bikagera no mu bigo by’igenzura. Iyo habonetse ikibazo ku bwiza bw’ mbuto byoherezwa ahandi abaguzi bakabaza ku byo batanze. Iyo umusaruro ugabanyutse nta amategeko ahari hakoreshwa uburyo bushaje. Abaguzi bakomeza kubikurikirana. Igishushanyo cya 1 kerekana ifoto y’umusaruro w’ibirayi mu majyruguru y’uburasirazuba ikerekana n’iburyo indwara zifata umusaruro w’ibirayi n’ububiko n’igihe zikunda gufatira.
Gute: indwara 20 zavuzweho ziri mu bice itatu ugendeye aho ibimenyetso biri:
Iyo ibimenyetso biri inyuma:  indwara 4 muri zo zigaragara iyo ibimenyetso bigaragara inyuma ku rubuto. Ibimenyetso biba biri ku buso bw’urubuto bigaragara na none ku ruti, igice gihera ku ruti no ku tundi tugihinguka ku ruhande. Ni ingenzi mu kubireba.
Iyo ibimenyetso biri imbere: indwara 5 muri zo, ntizigaragaza ibimenyetso ku musaruro inyuma, ibimenyetso biba biri imbere. Indwara z’imbere zisuzumwa bitewe n’ibimenyetso ukoresheje kubikata utambitse cyangwa uhagaritse. Kugira ngo urebe ibimenyetso.
Iyo ibimenyetso biri imbere n’inyuma: indwara 11 muri zo zigarargaza ibimenyetso imbere n’inyuma. Iyo ibimenyetso biri inyuma, uragikata kugira ngo urebe aho ubwandu bugarukira. Ibi bifasha mu kumenya vuba cyangwa bitinze uko byagenda byangirika.
Amakuru arambuye ku bimenyetso ugenda ureba indwara imwe ukwayo. Kumenya ibigize ikirayi haba imbere cyangwa inyuma ni ingenzi mu kumenya indwara n’uko zandura ibi byagaragaye ku gishishwa. Aya magambo niyo akoreshwa mu kugaragaza indwara: periderm(igishishwa muri rusange, kuba n’ifu, kwanirika igishishwa, kuba umukara.) Lenticels (udukoko dutoya nka bacterialrot na pinkrot) stolon, phloem vascular ring na cortex.
Mu igenzura ry’indwara z’ibirayi hari aho ushobora gusoma byinshi kandi byiza byagufasha. Ariko kubera ko hari amategeko agenda ahinduka kenshi, amakuru make gusa niyo arimo. Amakuru ku igenzura bwa mbere mu ihinga, ari mu kureba indwara imwe ukwayo.
 

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego