Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Impumuro mbi iva mu igituba ikomoka he?Ufite iki kibazo yakora iki?

Mu bintu bituma abakobwa/abagore batitabira cyane kujya kwisuzumisha no kwivuza indwara zifata imyanya ndagagitsina,impumuro mbi ituruka mu gitsina iza ku mwanya wa mbere.

Abakobwa/abagore bakunda kubangamirwa no kujya kwisuzumisha ,kwivuza indwara zifata imyanya ndagagitsina. Impamvu bibafata igihe kirekire mu kwitegura kugana muganga ni impumuro mbi ituruka mu gitsina cy’umugore.Ugererenyije n’izindi ndwara, kujya kwivuza indwara zo mu myanya ndagagitsina ,abagore bibafata igihe kirekire bitegura .

Ni iyihe nkomoko y’impumuro mbi ituruka mu gitsina cy’umugore?

Iyo ikigero cy’aside(acide) iba mu gitsina cy’umugore iri mu rugero, ibihumyo(Champignons) na bagiteri ziba mu gitsina cy’umugore nta mahirwe ziba zifite yo kororoka. Iyo ubu buringanire bwa aside buhindutse,biziha inzira yo kororoka. Ingaruka mbi bitera igitsina cy’umugore ni:Impumuro mbi,kuvubura ibintu bidasanzwe mu gitsina,uburibwe,uburyaryate,kubyimbirwa cyangwa kugira ibibazo mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina.

Isuku ikabije cyangwa ikozwe kenshi si igisubizo mu kwirinda iyi mpumuro mbi. Bisaba gusa gukaraba mu gitsina ukoresheje amazi.Amasabuni cyangwa ama produtits yifashishwa mu isuku ryo mu myanya y’ibanga bishobora kwangiza uburinganire twabonye hejuru ,ingaruka ikaba iyinjira rya bagiteri ndetse n’uburibwe.

Kugira impumuro mbi mu gitsina bitera ipfunwe abagore/abakobwa bafite iki kibazo

Impumuro y’umuntu yagakwiriye kuba ihumura neza!

Ikiremwa muntu n’inyamaswa muri rusange bigira impumuro y’umubiri(odeur corporelle). Ese igira kamaro ki?Ikiremwa muntu gisohora Pheromones(mwihangane nabuze ikinyarwanda cy’iri zina) zituma umugabo cyangwa umugore agira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina. Pheromones zivuburwa ku mubiri wose. Igihe cyose tubize ibyuya,naho haba harimo pheromones zituma tugira impumuro nziza.

Kugira impumuro mbi mugitsina biterwa n’isuku nkeya?

Abakobwa/abagore benshi bibwira ko kugira impumuro mbi mu gitsina,kugira uburibwe bituruka ku isuku nkeya baba bagiriye iyi myanya y’ibanga. Nyamara siko bimeze.Gukaraba inshuro nyinshi mu myanya y’ibanga byangiza bwa buringanire bwa aside twakunze kugarukaho.

Impumuro mbi ndetse ikabije ituruka mu gitsina cy’umugore ,iravurwa bigakira

Igihe rero umukobwa/umugore yagize iki kibazo cyo kuba yarangije ubu buringanire atabizi ,atanabigambiriye hari uburyo akwiriye kongera kubugarura. Niba usigaye wumva ufite impumuro mbi ndetse ikabije mu gitsina cyawe,ntiwihebe hari imiti yabigenewe ibivura,ugasubira ku murongo. Iboneka mu ma pharmacies. Niba ufite iki kibazo rero ntiwibwire ko gukaraba inshuro nyinshi bishobora kurangiza iki kibazo. Ibyiza wabanza ukajya kwa muganga w’umu gynĂ©cologue ukamusobanurira ikibazo cyawe . Ni byiza ko wikuramo isoni kugira ngo ukire iyi mpumuro ituma wumva utisanzuye mu bandi. Ikiganiro kirambuye na muganga nicyo cyonyine cyagufasha kongera kugira impumuro nzima ituruka mu gitsina cyawe. Mwene ibi bibazo biterwa no kubura kw’uburinganire bw’aside mu gitsina cy’umugore bishobora kumuviramo ubundi burwayi bukabije harimo n’ubugumba.

NI byiza ko rero umuntu ufite iki kibazo akivuza hakiri kare kitaramubyarira ibindi.

Inama zigirwa abakobwa/abagore

Umukobwa/umugore wese ufite iki kibazo asabwe kujya kwa muganga. Iki kibazo gishobora kuba giterwa n’ibindi bibazo harimo n’imiti waba warafashe cyangwa ubundi buvuzi wakorewe mu myanya yawe y’ibanga. Ibindi bishobora kuba byarabiteye harimo:amasabune,tampons,gels,..

Mu gihe hari ururenda ruturuka mu gitsina cyawe kuburyo budasanzwe,uburyaryate ni ngombwa guhita wihutira kujya kwa muganga. Ikibazo cyo kugira impumuro mbi mu gitsina kandi idasanzwe kiravurwa kigakira. Iyo byanze usubira kwa muganga ukamutekerere uko byagenze ,niwe umenya icyo yagukorera.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego