Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Imyaka 102 irashize ubwato bwa Titanic burohamye bugahitana abasaga 1500

Ubwato bwa Titanic, ni bwo bwato bwabayeho mu mateka y’isi bunini kurusha ubundi bwose bwagiye bukorwa. N’ubwo bufite amateka akomeye, ku itariki ya 15 Mata 1912 ubu bwato bwahitanye ubuzima bw’abagenzi 1500, ndetse bwaje no gukinwaho film yakunzwe na benshi nayo yitwa “Titanic”.

Imyaka 102 irashize ubwato bwa Titanic burohamye bugahitana abasaga 1500
Film 'Titanic' yakinwe hagendewe ku mateka y'ubu bwato. Ni imwe mu zakunzwe cyane.
Ubu bwato bwahitanye ubuzima bw’abagenzi mu ngeri zinyuranye, haba abaherwe, abakire boroheje, abakene n’abakozi bari bafitemo akazi igihe bwari bufashe urugendo buva mu Bwongereza bwerekeza i New York. Mu bakozi b’ubwato 885 harokotsemo 122 gusa.
Nyuma yo kurohama, ubwato bwa Titanic bwagiye bukorwamo amafilime agaragaza ishusho y’ibyabubereyemo mu mwaka w’1912, bamwe barabyemera ariko abandi ntibajya bapfa kubyemera kuko babifata nk’inkuru itari impamo.
Mu ntangiriro za 2013 muri Gashyantare nibwo igihugu cy’u Bushinwa cyatangaje ko kigiye gutangira kubaka ubundi bwato busa nka Titanic buzaba urwibutso rw’aya mateka, no kuyabumbatira. Ni ubwato buzaba buri ku nkombe y’inyanja y’u Bushinwa butagenewe ubwikorezi. Bitaganyijwe ko buzarangira muri 2016.
Ubwato bwa Titanic bwatangiye gukorwa n’u Bwongereza mu gihe ibihugu nka Leta zunze Ubumwe za Amerika, Espagne byahataniraga gukora amato akomeye ya gisirikare n’ay’ubucuruzi. U Bwongereza bwakomeje kuba igihangange mu kugira amato ahambaye, ari na bwo hahise havuka Titanic.
Ubu bwato bwareshyaga na metero 269 z’uburebure, uvuye ku ruhembe rumwe, ubugari bwari metero 28. Ubuhagarike bwari metero 53, igice cyabaga kiri mu mazi cyari metero 10.5 zonyine. Bwapimaga toni 46,328, iyo bwabaga bwikoreye bwapimaga toni 52,310. Bwagendaga ibirometero 44 mu isaha. Ubu bwato kandi bwari bufite ubwato buto bw’ubutabazi mu gihe bugize ikibazo bugera kuri 20, bushobora gutwara abantu 1,178.
Ubwato Titanic bwatangiye gukora bufite abakozi 885 bayobowe na kapiteni Edward Smith . Harimo abakozi bashinzwe imirimo itandukanye barimo abahanga mu gutegura amafunguro, abazi ibya tekininiki, abashinzwe gusasa no gukora isuku mu bwato. Bwafashe urugendo ku itariki ya 10 Mata 1912, buva Southampton mu Bwongereza bwerekeza i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uko ubu bwato bwaje kurohama mu Nyanja ya Atlantic
Urubuga herodote rutangaza ko Titanic yatangiye kurohama nyuma yo kugonga ikibuye (iceberg) kinini cyari mu nyanja. Abari bashinzwe kureberera ubwato bakibonye bakerewe ku buryo abari batwaye ubwato batari bagishoboye kubukatisha. Hari ku isaha ya saa munani n’iminota 20 zo mu rukerera, mu ijoro ryo kuwa 14 rishyira kuwa15 Mata 1912.
Igice cyagonze kimaze kwangirika ni bwo buhoro buhoro amazi yatangiye kwinjira mu bwato, kugeza ubwo yabaye menshi, ubwato bucikamo kabiri, bwibira kugeza muri metero 3800. Hagati aho icyarimo gikorwa ni ugutabara abari mu bwato hifashishijwe amato mato kuko Titanic yo ntiyari igishoboye gutabarwa; amazi yari yarenze inkombe. Impanuka ya Titanic yatwaye ubuzima bw’abantu bagera ku 1500.
Harimo abagiye bicwa n’ubukonje kuko amazi y’inyanja yari kuri dogere ziri munsi ya zeru, ku buryo n’abageragezaga koga batabibashije kubera ubwo bukonje. Nyuma y’amasaha agera kuri atatu ibyo bimaze kuba nibwo haje ubwato butabara, abagera kuri 705 ni bo babashije kurokoka. Imirambo 337 yabashije kuboneka ishyingurwa mu cyubahiro Halifax muri Canada.
Abarokotse iyi mpanuka bavuga ko batiyumvisha uburyo ubwato bwarohamye, kuko bwari bwizewe kandi butwawe n’abahanga. Banatangaza ko mu gihe cy’ubutabazi hakoreshejwe amato mato habayeho kurenganya abari mu cyiciro cy’abakene babaye nk’ababuzwa kujya mu mato y’ubutabazi.
Imibare igaragaza ko ku bantu 329 bari mu cyiciro cy’abaherwe harokotsemo 205. Mu bari mu cyiciro gikurikiyeho harokotsemo abantu 118 ku bantu 285 bari bakirimo, naho mu cy’abakene harokotsemo 178 gusa mu bantu 706.
Abakozi b’ubwato nabo bageraga kuri 885 harokotsemo 122. Kapiteni w’ubwato na we yahasize ubuzima nyuma yo gukomeza abari mu bwato ababwira ngo bitware kigabo. Joseph Bruce Ismay wakoze umushinga wa Titanic yabashije kurokoka, yaje gupfa nyuma ku myaka 75.
Titanic yari itwaye abantu bakomeye b’abanyapolitiki, abayobozi b’u Bwongereza, abaherwe, abakinnyi, abashoramari, abasirikare, n’abandi. Harimo n’umuyobozi w’uruganda rwakoze ubwato, n’abandi bagiye babukora hamwe n’ababukoresheje. Abenshi bari bagiye gushakisha ubuzima muri Amerika.
Bamwe bagiye bakurikira amateka ya Titanic bifashishije filimi zakinwe. Hari ababifashe nk’aho bitabayeho kandi nyamara ni amateka yabayeho. Uretse rero urwibutso ruzakorwa n’Abashinwa hari n’ahandi hagiye hari ibimenyetso by’aya mateka ababaje biri mu bihugu byaburiye abantu muri iyi mpanuka. Ibisigazwa bya Titanic byavumbuwe mu 1985 bishyirwa mu mutungo w’isi na UNESCO.
Ubwato bundi bwa Titanic bugiye kubakwa
Nk’uko urubuga 7sur7 rwabitangaje mu ntangiriro za 2013, impuguke mu by’ubwato ikomoka muri Australia, Clive Palmer, yatangaje ko yishimira kubona ubundi bwato bumeza nk’ubwa Titanic, “ Titanic bwari ubwato bw’inzozi, ubwato bwa Titanic bwa kabiri buzaba ari ubwato buzatuma inzozi ziba impamo.”
Ku nshuro ya mbere Palmer yatangaje ko umushinga uhenze w’ubwubatsi bw’ubu bwato uzakorerwa mu Bushinwa, naho urugendo rwabwo rwa mbere rukazaba hagati y’u Bwongerezan na New York mu mpera za 2016.
Palmer yatangaje ko mu minsi iri imbere hagiye gusinywa amasezerano n’abubatsi bo muri CSC jinling Shipyard.
Byari biteganyijwe ko ubwubatsi bwa Titanic II bushobora butangira mu mpera z’umwaka wa 2013, burangire muri 2016. Palmer ariko ntiyatangaje amafaranga buzatwara bwubakwa.
Palmer yatangaje ko Titanic II buzaba bufite uburebure bwa metero 270, bunafite uburemere bwa toni 65,000. Buzaba bufite ibyiciro by’imyanya bitatu bitandukanye ku buryo nta kuvanga kuzagaragaramo. Buzaba bunafite n’ubwogero nk’ubwo muri Titanic ya mbere.
Ubu bwato buzaba bufite ibiraro icyenda bisa nka Titanic ya mbere, ndetse n’ikindi kimwe kugira ngo hubahirizwe amategeko y’umutekano.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego