Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Imyambaro y’umuntu ubyibushye

Mu gihe ubyibushye nk’uko nkunze kubibabwira ni byiza ko wirinda kwambara imyenda igufashe cyane. Iryo ni Ikosa abantu babyibushye bakunda gukora bakeka ko kwambara umwenda umufashe biri butume yegerana agasa nk’unanutse kandi siko bigenda.
Iyo ubyibushye ukambara umwenda ugufashe utuma forume yawe aha ndavuga amataille n’ibindi bitagaragara kandi ukaba umeze nk’aho ufungiranye mu kintu ku buryo udashobora guhumeka bityo bikagaragara nabi.
Nta mpamvu zo kumva utameze neza kuko ubyibushye, Imana yaguhaye umubiri ukwiye kuyishimira kuko hari n’abananutse nabo bifuza kubyibuha.
Ambara neza ibintu bitagufashe nta zcyakubuza kwambara ijipo ya droite ndetse n’ishati nawe ukajya ku kazi usa.
Nimvuga kwambara ibitagufashe wumve ntiwumve kwambara ibinini cyane, oya ni ukwambara umwenda ukwegereye ariko utaguhambiriye, ntakabuza uzaberwa kandi uzaba usa neza. Wakwambara inkweto zo hasi cyangwa indende ndetse wahitamo ubwoko bw amabijoux bujyanye ni uko wambaye .
Uko uri kose ,munini cyangwa muto uraberwa iyo wambaye ibijyanye n’uko ungana.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego