Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Imyembe ni imbuto zitanga umusaruro mwiza iyo hakurikijwe amabwiriza agenga ubuhinzi bwazo


 Imyembe ni imbuto zitanga umusaruro mwiza iyo hakurikijwe amabwiriza agenga ubuhinzi bwazo
Umwembe ni imbuto nziza zizamura umuhinzi wazo iyo akurikije amabwiriza y’ubuhinzi bwazo
Umwembe n’igihingwa cyakomotse mu gihugu cy’Ubuhinde.Nk’uko tubikesha imfashanyigisho ivuga ku buhinzi bw’imyembe y’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda “RAB”,iki gihingwa cyageze muri Afrika hagati y’ikinjejana cya 10 n’icya 16;kizanywe n’Abanyaporutigari, Abahorande n’abarabu.
Aho igihingwa cy’imyembe gikunda kwera
Nk’uko tubikesha RAB,umwembe ni igihingwa cyo mu turere dushyuha,turangwa n’urunyurane rw’ibihe by’izuba n’imvura. Imyembe yera neza aho ubushyuhe buri hagati ya 23 na 27o C. Imyembe ishobora kwera ku butaka bugera ku butumburuke bwa 1200m,aho imvura igwa ku kigereranyo kiri munsi ya 700mm ku mwaka. Uteganya kuvomerera. Imyembe yera mu butaka bufite isi ndende kandi bworoshye,mu butaka bufite ubusharire buri hagati ya 5 na 7.5 Ph.
Uko imyembe ikwirakwizwa
Imyembe ikwirakwizwa hakoreshejwe uburyo bwo gutera ibibuto by’imyembe cyangwa hakoreshejwe uburyo bwo kubangurira.
Ikwirakwizwa rikoresheje ibibuto
Ikibuto kigomba kuva ku rubuto rw’umwembe weze neza,rusaruwe ku giti kitagaragaza ikimenyetso cy’uburwayi. Ikibuto kigomba guhita giterwa vuba bishoboka kubera ko ubushobozi bwo kumera bumara igihe gito.Kugira ngo wihutishe kumera,ikibuto gihumbikwa cyakuweho igishishwa cy’inyuma,icyo gihe kimera nyuma y’ibyumweru 2-3 naho iyo ugihubitse kidakuweho icyo gishishwa,kimara hagati y’ibyumweru 6-8. Iyo imimero ifite uburebure bwa cm 10-15 nibwo uzishyira mu bihoho.
Ikwirakwizwa hakoreshejwe uburyo bwo kubangurira
Kubaka Pipiniyeri
JPEG - 34.4 kb
pepiniyeri
Pipiniyeri igomba kuba yubatse ahantu heza,hegereye amazi kandi hari itaka ryiza
Mu guhitamo aho kubaka Pipiniyeri ,hari iby’ingenzi bikurikizwa nko kuba ari hafi y’amazi,kuba hari igitaka cyiza no kuba hagendeka.Pipiniyeri yubakwa hakurikijwe ibipimo bikurikira. Ubugari ni hagati ya 1.2 -1.5m. Uburebure ni 10-12m. Hagati y’umutabo n’undi hakaba hagati ya cm80-1m. Ibiti byo gushing bigomba kuba bifite hagati ya 1.8 m-2m. Ucukura umwobo wa cm 50 z’ubujyakuzimu. Ushingamo bya biti ku buryo Pipiniyeri iba ifite m 1.3- m 1.5. Igomba kuba ifite ibiti ku mpande bitangira ibihobo. Igomba kuba kandi itwikiriye kugira ngo ugabanye izuba.
Guhumbika
Ibibuto byateguwe neza bishyirwa mu gitaka cyangwa mu ibarizo ku murongo. Umurongo n’undi bitandukanywa na cm 10. Mu mirongo ibibuto biba byegeranye. Utwikirizaho agataka gake ukarenzaho ibyatsi. Ni ngombwa kuvomerera buri munsi igihe imvura itagwa”mu gitondo no ku mugoroba”. Mu gutegura ibihoho,ibikoreshwa bigomba kuba bifite ibipimo bya cm30xcm40 cyangwa cm20xcm20. Ibyiza ni ugukoresha ibihobo bya cm20xcm20 kuko bifata umwanya muto muri pipiniyeri kandi bikagabanya akazi. Itaka ryiza rivanze n’ifumbire y’imborera iboze neza rishyirwa mu mashashe,hanyuma ibihoho bigaterekwa muri Pipiniyeri ku murongo.
Gushyira ingemwe mu bihoho
Nyuma y’ukwezi n’igice,ibibuto biri mu buhumbikiro biba byameze. Urandura ikibuto ukagishyira mu gihoho. Uravomerera cyane “Kabiri ku munsi”iyo imvura itagwa.
Kubangurira
Kubangurira bikorwa nyuma y’amezi 4 kugeza kuri 6 ugemetse amashashi. Urugemwe ruba rufite cm 20 kugera kuri cm 30,rufite umubyimba ungana n’ikaramu. Kubangurira bigira akamaro kanini. Bituma imbuto zerera igihe gito. Igiti kibanguriye gitanga umusaruro mwinshi. Uhinga ubwoko uzi neza,uko buryoha,aho bwera n’igihe bwerera. Imyembe ikunze kubangurirwa ku mutwe. Bikaba bikorwa hafatwa urugemwe rw’umwembe,bakarukata umutwe hagati y’ahoroshye n’ahakomeye,bagasatura hagati. Hakabazwa impande zombi z’agashami ka kijyambere ushaka kubanguriza,hanyuma kakinjizwa ku rugemwe ahakaswe,hagahamirizwa agashashi gato ku buryo igikomere cyose gipfukwa,na ka gashami kamaze gushyirwamo kagapfukwa hakoreshejwe agashashi.
Nyuma y’ibyumweru 2,urugemwe rumaze kubangurirwa ,amababi ya mbere aba atangiye gupfundura. Icyo gihe ishashi yatwikirijwe ka gashami kabangurijwe ikurwaho. Hakatwa ibisambo bishibuka ku rugemwe rwabanguriweho. Hakurikijwe imikurire y’urugemwe rwabanguriwe igikomere gihamburwa buhoro buhorokugeza igihe kimaze gukura neza. Nyuma y’amezi 2 kugera kuri 3 ubanguriye,uba umaze kubona urugemwe rwo gutera.
Gutegura umurima
Umurima ugomba kuba uteguye neza. Uhinze ubwa mbere n’ubwa kabiri ndetse n’ubwa gatatu niba ari ahantu hari urwiri kugira ngo wizere ko amabuye,urwiri n’imizi y’ibindi biti bishizemo neza. Ucukura imyobo ku ntera ya m 4 kuri m4 cyangwa m 6 kuri m6. Ikaba ari iya cm80x80 cyangwa 1mx1m bitewe n’ubwoko bw’ubutaka bwawe”buseseka cyangwa bumatira”. Ushyiramo ibiro 100 by’ifumbire y’imborera,ugasibanganya icyobo cyawe.
Gutera
Mu gutera ufata urugemwe rwawe ,ugakuraho igihoho. Ucukura akobo ka cm 30 ugaterekamo rwa rugemwe warangiza ugasibanganya neza. Igihe cyiza cyo gutera ni ukwezi kwa cumi” Ukwakira”,igihe imvura iba itangiye kugwa. Ku birebana no gufumbira,ibiti by’imbuto ziribwa bikenera ifumbire cyane cyane iy’imborera. Hashyirwamo ibiro 100 ku giti na garama 500 za NPK ku giti ku mwaka.
Gusarura
Umusaruro wa mbere utangira kuboneka nyuma y’imyaka ibiri igiti gitewe. Umusaruro kuri hegitali ni hagati ya 20-30 Toni.
Indwara z’umwembe n’uko zirwanywa
JPEG - 20.9 kb
Indwara z’umwembe
Umwembe ufite indwara ya Anthracnose
Indwara ya Anthracnose: Irangwa no kuma kw’amababi amwe n’amwe no kunamba kw’imbuto. Mu kuyirwanya ukoresha ubwoko bw’imyambe bwihanganira uburwayi cyangwa ugatera imiti nka Lidomile. Ku bahinzi bashaka guhinga imyembe rero ni ahanyu kumenya uburyo mwabikora neza,bikabaha umusaruro mwiza bityo mukiteza imbere.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego