Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Imyenda y’umuyobozi

Iyi model igizwe n’ikote ndetse n’ijipo bigufi kandi bidoze (kuri taille) ku rugero rwa nyirabyo. Bidoze mu gitamabaro gikomeye ariko kitaremereye kitwa Chintz ariko yenda kumera nka Jutes. Gifite ibara rya bleu turquoise ikaba inavanzemo n’andi mabara ya beige ku ijosi kumusozo w’ikote ndetse n’ijipo murwego rwo kurushaho kuyiha umwihariko no kuyiha isura inogeye ijisho.
Iki gitamabaro kandi kigira umwihariko w’uko ari umwambaro wakwambara haba hashyushe kuko kidakurura izuba, cyangwa se hakonje bikakurinda ubukonje kuko gikomeye. Bigufasha kumererwa neza mu bihe byose.
Mu midodere, irikote nta kola rifite ahubwo ririburungushuye. Rifite imirongo ibiri y’ibifungo imbere ariko rigafungirwa kuri umwe muri iyo mirongo. Rifite amaboko agarukiwe haruguru gato y’ibiganza murwego rwo kuguha ubwisanzure nko mugihe uri gukoresha nk’intoki mukazi utarinze kumva ushatse guhina amaboko.
Ijipo ni ngufi murugero, igarukiye ku mavi neza, kandi ikagira pasura (fente) inyuma.Ibi bigufasha kurimba ariko nanone utaretse kwiyubahisha.
Kwambara ikote nk’iri biguha isura y’umuntu ushoboye kuyobora, ufite ubushobozi kandi wiyizeye mubyo akora
Wambaye iyi myenda, ushobora gusokoza , guconga ingohe ugashyiramo tiro kubafite nke. Kumunwa siga umutuku ariko ntukabye cyane. Ikigamijwe si uko bakwitaho cyane. Gerageza kwisiga ariko mu buryo bwiyumanganije.
Amaherena agomba kuba mato kandi magufi abaye ari muri Or cyangwa Argent byaba akarusho. nta runigi ukeneye ahubwo jyanisha n’igikomo kimwe kandi cyo mubwoko bumwe n’amaherena wambaye.
Imisatsi ushobora kuyisokoza uko ushatse kose ifinze cyangwa irekuye, bipfa kuba bidafite ibikabyo. Gusa ibaye ari migufi byaba byiza kurushaho yaba ari miremire ugafunga shinyo.
Inkweto ntazindi uretse izifunze kandi ndende, byongeye kandi byaba byiza cyane zibaye umukara ufite uruhu rubengerana.
Mubyo ukora byose, imyambaro yose wambara, jya uzirikana kandi wibuke ko biturutse ku myambarire yawe.,hari ubutumwa utanga kubakureba bitabaye ngomba ko ubivugisha umunwa. Jya rero ukora uko ushoboye kose ubwo butumwa bube ubwo kuguhesha agaciro kandi bitumen n’abakugana bumva bisanzuye kandi bizihiwe.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego