Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Imyumbati ikungahaye ku mazi


 Imyumbati ikungahaye ku mazi Umwumbati ni kimwe mu biribwa bikize ku mazi, kubera ko muri garama 100 harimo amazi ari hagati y’ikigereranyo cya 60 na 70 %. Amazi ni ingenzi mu mubiri w’umuntu kuko agira 70% by’ibiro umuntu aba afite. Amazi afasha mu igogora n’isukura ry’umubiri.
Uretse kuba umwumbati utanga ingufu ziri hagati ya kilokaroli 125 na 140 muri kilogarama 100 z’umwumbati utoshye kandi utonoye. Nk’uko bitangazwa na Laure Bichon, mu nyandiko y’imirire n’imbonezamirire, umwumbati na none ukungahaye ku mazi cyane igihe ukoreshejwe ugikurwa kuko uba ufite amazi ku kigereranyo kiri hagati ya 60 na 70 %. Bityo kuko umubiri w’umuntu ukenera amazi mu kuwusukura no gutuma ubuzima bugenda neza, bityo umwumbati ukaba ari kimwe mu biribwa biwufitiye akamaro. Si ibyo gusa kuko unafite ibinyasukari hagati y’i gipimo cya 32 na 35% kigizwe na amido, ibyobinyasukari bikaba bitera ingufu, ibyubaka umubiri ku gipimo cya 1,5 %, na seliloze ibonekamo hagati ya 3 na 4%. Seliloze ikaba ifasha mu mikorere myiza y’inzira y’igogora ku buryo kwiherera bitagorana, kuko igira uruhare mu koroshya ibyo umuntu aba yariye, ibinyamavuta byo biri hagati y’igipimo cya 0,2 na 0,5%.
Nk’uko inzobere mu by’imirire n’imbonezamirire babigaragaza,bavuga ko itewe n’uko imyumbati ari nkene mu byubaka umubiri ugereranyije n’ibyo umubiri uba ukeneye, vitamine, ibinyamavuta kimwe n’imyunyu ngugu, batanga inama ko ari byiza ko ikoreshwa ijyanishije n’ibiryo bikungahahaye ku byubaka umubiri n’ibinyamavuta kugira ngo indyo ibe iboneye. Ubusanzwe igaburo ryiza riboneye ni irikize ku bitanga ingufu, imikoranire myiza iringaniye hagati y’ibinyasukari,ibinyamavuta n’ibyubaka umubiri n’ibikomokaho poroteyine kuko umubiri ubwawo utazikora. Umubiri kandi ukenera imyunyungugu na vitamine.
Ingaruka z’imyumbati ikoreshejwe nabi
Imyumbati iri amoko abiri, iryoha igatekwa hakaba n’indi irura ibanza kwinikwa mbere yo kuribwa ,ngo umushari uvemo kuko ushobora no kwica umuntu. Uburure bukurwamo no kwinika, guhubika no kwanika ku zuba kuko ya mazi afite uburozinbugirira nabi umubiri avamo. Imyumbati irura ifite uburozi bwica insoro zitukura ,bishobora kuba intandaro y’umwingo kuko ikennye ku munyu ngugu witwa iyodi, kandi ubwo burozi butera ibibazo tiroyide , iyode ntifate. Igihe indyo yahora yiganjemo imyumbati gusa kandi binatuma habaho imikerererwe mu mikurire y’umwana.
Imyumbati ikoreshwa mu buryo bwinshi, itekwa igikurwa nk’ibijumba,itekwamo ubugari, ibibabi byayo biribwamo isombe bikungahaye ku myunyungugu ya kalisiyumu na fosifore. Mu nganda, imyumbati iishobora gukorwamo biswi na kole.
Imyumbati ikomoka ku mugabane w’Amerika y’epfo, ikaba ihangana n’ubutaka kimwe n’ibihe by’izuba n’ubwo ihingwa ryayo rikorwa mu gihe cy’imvura, ishobora guhinganwa n’indi myaka.

source:orinfor

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego