Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Indwara abantu bakunze kwandura mu bihe byo gutembera

Mu bihe byo gutembera cyane cyane iyo abantu bari mu biruhuko by’akazi, usanga bitabira gusohokera ahantu hatandukanye bakaharara cyangwa se bakahatinda, aho bakaba bashobora kuhandurira indwara zitandukanye.

Amakuru yashyizwe ku mugaragaro n’urubuga rwa legigaro.fr, avuga ko iyo umuntu ahinduye ubuzima bikaba ngombwa ko arara ahantu atari asanzwe amenyereye, ikirere, imirirre n’ibindi bimugiraho ingaruka.

Ni muri urwo rwego byaje kugaragara ko hari abasohokera mu duce batamenyereye, ugasanga bahavanye ibimenyetso by’indwara zitandukanye nka Malariya, ibicurane, igifu, inzoka zo mu nda n’izindi.

Impamvu ibitera ni uko ngo iyo umuntu yasohokeye mu gace aka n’aka usanga yanezerewe agamije kuruhuka mu mutwe ntiyite ku bijyanye n’ imirire ye cyangwa se akarya ibyo atari amenyereye bikaba byamugwa nabi.

Ikindi n’uko hari n’abasohokera hafi y’amazi, ntibibuke kwirinda udukoko twabaruma nk’imibu ishobora kubatera indwara, cyangwa amasazi yakwanduza amafunguro bikabatera impiswi, n’zindi ndwara ziterwa n’umwanda nk’uko bitangazwa na Dr Éric Pichard, inzobere mu buvuzi bw’indwara zandura (Maladies infectieuses) mu Mujyi wa Angers mu Bufaransa.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego