Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Indwara: Igituntu

Igituntu ni indwara iterwa  n’agakoko kitwa “tubercle bacilli”.  Bamwe muri twe baba bagafite bakagendana kakagenda gakura nyuma umuntu akazahazwa n’igituntu. Igituntu gikunze kwibasira imyanya y’ubuhumekero ndetse kikagera no mu bindi bice by’umubiri kuko gatwarwa mu mubiri nítembera ry’amaraso
Ako gakoko kaboneka no mu mwuka, niyo mpamvu ukirwaye yajya akorora yitonze igihe ari mu bandi kuko kirandura binyuze mu mwuka.
Ibimenyetso byacyo

  • agakorora ka buri munsi
  • gucika intege no kuynanirwa kúmutima wose
  • gutakaza ibiro
  • kumva udashaka kurya
  • kubira ibyuya
  • kubabara mu gituza
  • guhumeka nabi
  • gukorora ugacira amaraso
Kuyirwanya 
Hari ibinini bikoreshwa  mu kurwanya igituntu bifatwa mu mezi atandatu  cyangwa igihe kinini.
Ukirwaye ntasabwa kumara igihe kinini mu bitaro iyo ibimenyetso byacyo byamugaragayeho. Ajya mu bitaro iyo cyamuzahaje, amaramo amezi 2 andi 4 akayamara mu rugo ariko akurikiranwa na muganga.
MDRTB :  ni igituntu kidahangarwa n’iyo miti biterwa no gufata nabi iyo miti kuko bisaba kumara amezi atandatu uri kuyri iyo miti, iyo uyicikirije iyo MDR irakuzahaza ntinakira kandi ushobora no kucyanduza abandi.
Umuntu urwaye MDR bamupima inshuro 20 buri gihe kandi umurwayi wacyo bimusaba amezi 18 yivuza.  Iyi ndwara ikunze gufata abantu bafite ubwandu bwágakoko gatera SIDA.  Niba wumva ukicyekaho ihutire kujya kwa muganga kwipimisha.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego