Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Indwara ya Asima

Asima ni uburwayi bushobora gutuma guhumeka bitoroha. Umuntu ufite asima iyo yafashwe, uduheha tujyana umwuka mu bihaha turaziba, ntabone umwuka mwiza uhagije. Iyo asima igufashe nabi uhita upfa.  Ibintu bitera asima byo ni byinshi ku Bantu batandukanye, bamwe bayiterwa n’umwanda, kunywa itabi, ubwoya bw’inyamanswa ndetse n’umwuka ukonje. Nta n’umwe uzi mu by’ukuri aho asima ifata, uwo ariwe wese ashobora kwandura asima bidatewe n’imyaka, ubwoko n’uko amaze.
Ibyo aribyo byose, byiganje muri Hisipaniya, muri Afurika ndetse na Amerika tutibagiwe n’abahaturiye.

Dore bimwe mu bimenyetso bya Asima:
  • Guhumeka nabi
  • Gusohoka kw’amajwi igihe uhumeka
  • Gukorora
  • Kutaruhuka bikwiye
Kurikiza amabwiriza ya muganga unywe neza imiti igihe asima yagufashe. Niba utizeye icyo wakora, hamagara muganga.
Asima ishobora kuba injyanaburima. Ihute mu cyumba cy’ubuvuzi bwihutirwa niba:
  • Umwana wawe ahumeka vuba cyane
  • Niba iminwa cyangwa inzara z’intoki z’umwana wawe ari ubururu
  • Niba uruhu rw’ijosi ry’umwana wawe rufashe cyane
Ugomba kugira amakuru ahagije ku mwana wawe, izina ry’umuganga we, numéro ze za telephone, ndetse n’imiti yose y’asima bafata iyo bagiye mu cyumba cy’ubuvuzi bwihutirwa.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego