Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Indwara yo koroha amagufwa (Osteoporosis)

Ositewopolozisi ni iki?Iyi ni indwara igaragara iyo amagufwa yawe aba yoroshye kandi avunika vuba. Nkuko bigaragazwa n’ikigega cy’igihugu cy’ositepolozisi cy’Afurka yépfo kigaragaza ko abagore aribo bakunze guhura n’iyi ndwara.
Kuyirwanya ubutangira kare
Abagore batabona calisiyumu  badakora imyitozo ngororangingo bakiri bato nibo bahura n’iyi ndwara.
Ikunze kugaragara mu gihe cy’ imyaka 50 cyangwa mu gihe cyo guca ibyara.  Mu gihe wumva ubyikekaho shaka umuganga kugirango arinde ubuzima bwawe.amagufwa yawe atangira abuira imyunyu mu gihe cyímyaka 30, ariho ariko ushobora kuyafata neza urya neza kandi ukora imyitozo.
Ni ibihe bituma ositewopolozisi yiyongera ?

  • kunanuka, kugira umubyimba wámagufwa muto
  • kuba uri hejuru y’imyaka 50
  • kugera mu gihe cyo guca ibyara
  • kugirana isano na ositewopolozisi
  • kutabona imyunyu ihagije mu buzima bwawe bwa buri munsi
ibimenyetso byayo
  • kubabara ijosi n’umugongo
  • kuvunika byoroshye amagufwa nubwo waba utaguye cyangwa ngo unyerere.
  • Koroha kwámagufwa
Niba ufite ositewopolozisi ni gute warinda kuvyunika amagufwa yawe ?
  1. Sukura imikeka ugendaho no hasi kugirango utanyerera ukagwa
  2. ntugatware ibintu biremereye
  3. ntukagende ahantu hanyerera
  4. kwambara inkweto zifite talo itanyerera
  5. kwitwaza ikibando cya agakoni
uyirinda ute ?
ubitangira ukiri muto. Kongera indyo yuzuyemo imyunyu myinshi. Niba kandi utarya imyunyu, fata vitamine kandi ubibwire muganga akugire inama.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego