Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Indwara zihene ikamwa.

Indwara z’amatungo zigomba gushyirwa mubigenzurwa  iyo wizeye ko itungo ryawe ryahawe urukingo rukwiye, idafatwa n’udukoko kandi  ijya ibiryo bifite intungamubiri zose zikenerwa. Izi ni zimwe mundwara rusange zishobora gufata amatungo:

  • Indwara ya pneumonia
    • Ni indwara yandura wagereranya n’indwara ya CCPP iboneka ugiye hamwe n’itungo riyirwaye.
    • Ibimenyetso by’indwara ya pneumonia; umuriro mwinshi, guhumeka bigoye no gupfa cyane iyo yageze ahantu.
    • Mugihe ubonye ibyo bimenyetso hamagara ako kanya umuganga w’amatungo
    • Kingirira amatungo yawe kugihe.
    • Nibyiza kubantu kureka amatungo agatembera, bikenerwa kugira ngo itungo rigenzurwe mbere yo gutwadwa no kuzijyana mukandi gace.
  • Indwara ya mastitis
    • Amacebe arashyuha akanaribwa. Amata ashobora kuba acitse amazi kandi arimo utuntu dukomeye.
    • Iyi ndwara ishobora kwirindwa wongera isuku cyane cyane mubyo zinwa.
    • Abaganga b’amatungo bashobpora kuguha imiti ya antibiotic kuminwa yámacebe.  Iba ihene yawe ifite imenyetso by’indwara ya mastitis, iyo ndwara ishobora guterwa n’uburyaryate bw’udukoko kandi kuyivura bigomba gutangwa n’umuganga w’amatungo kandi akayikurikirana.
  • Indwara yitwa rift valley fever.
    • Ni indwara iterwa n’agakoko ka virusi gatwarwa n’umubu. Niyo mpamvu iboneka cyane mugihe cy’imvura igihe imibu abari myinshi.
    • Abantu n’amatungo atarwaye  bishobora  kwanduzwa n’ibikomoka k’umatungo yanduye n’inyama zazo mbisi.
    • Ibimenyetso by’indwara ya rift valley fever ni: umuriro uza utunguranye, gucika inege, kutarya neza, kugenda gahoro no kuzana ibintu bimeze nk’amazi mu mazuru, kuzana amacancwe menshi, guhitwa no gupfa mu matungo akiri mato no kurambura kumatungo ahaka.
    • Izindi ndwara zishobora gusa niyi, kandi ugomba kureba umuganga kugira ngo ayisuzume abyemeze.
    • Igenzurwa bakingira banarwanya imibu.
  • Indwara y’inzoka
    • Indwara y’inzoka iterwa n’ udukoko dufata urwungano ngogozi rw’ihene.
    • Ihindura kubwiza bwo gutanga umusaruro kw’ihene ikamwa, cyane cyane k’ubana, bapfa cyane kubera inzoka ziri munda yazo.
    • Mugihe cyikura ryiyo ndwara y’i nzoka,inoka  zimwe zihunga zijya mubihaha ibi bigatera ihene kugira ibibazo by’ubuhumekero.
    • Indwara yinzoka zishobora kugenzurwa utanga imiti yica inoka. Mbere yo kwica inzoka zo mu ihene zawe, reba muganga w’amatungo agufashe kumenya umuti nyawo uzica inzoka zo mu ihene zawe. Imiti imwe nimwe yica inzoka yica inzoka nyinshi mugihe hari nizica ubwoko bumwe gusa.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego