Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Indyo Yuzuye:Guhaha ibiryo byingira kamaro

Noneho nkuko umaze kumenya indyo nziza icyo bivuze, ushobora kuja kwisoko ugahaha ibyakugirira akamaro kumubiri wawe. Hari igihe ujyera mw’isoko ugasanga huzuyemo ubwoko bwinshi bwibiribwa bidafite n’akamaro kanini kumubiri wawe. Hari igihe rero wakwibeshya ukagura ibikorohera guteka, ari byabindi ushyira mumazi ugakoroga cyangwase ibikenera gushyushyaho gato ukarya. Kenshi bizaba biryoshye ariko sibyo ukeneye kugirango ugire ubuzima bwiza. Dore ibyaguasha kugirango uhahe neza kandi ibyingirakamaro.

 
Kora igenamigambi ry’indyo yawe. Nibishoboka ukore gahunda y’icyumweru yuko uzajya urya. Kora urutonde rw’ibyo ukeneye muguteka. Icyo gihe rero uzajya mw’isoko uzi ibyo ukeneye kugura Atari uuguhuzagurika ufata aka nakariya kuberako bibereye ijisho.
 
Nujya mwisoko, reba ahari ibiribwa by’imyaka, ibinyampeke, inyama, ibinyabijumba, ibitoki, nibindi nibiryo byingezi bigufitiiye akamaro kanini kumubiri wawe. Hari nibindi bifunze kenshi biva mubihugu byohanze, mbere yuko uhitamwo ibyo biryo banza witegereze neza amapaki birimwo usome ibigure uzi neza ibikubiyemo nki sukari, umunyu, proteine, vitamini, nibindi. Ibyo udasobanukiwe sobanuza ipfa kugura gusa.
 
Ibiryo twavuze haruguru bimwe bitekwa muburyo bwihuse nabyo sibibi, ariko bigurane ubushyishozi, mugihe bishoboka, reba imboga zo mumikebe zitarimwo umunyu, cyangwase amafi ari mwo isupu, cyangwa ibiryo by’ibinyampeke biri mumikebe. Ibuka ko intego yawe Atari ukuzuza agatebo ahubwo ari uguhaha ibiryo bifitiye umubiri wawe akamaro.
 
Umubiri wawe niyo mudasobwa isumba izindi zose. Igihe cyose umibiri wawe umenya ibisohokamwo nibikenewe kujyamo. Igihe cyose umubiri wawe ugize ibyo usohora, ukenera kwinjiza ibindi bingana nkibya sohotse. Mugihe rero wowe ubashije kumenya ko umubiri wawe urimo gukoresha ibyinjiye ukanamenya nomugihe urimo kubibika, ubasha kwirinda kuba wagira umubyibuko ukabije cyangwase guhorota cyane. Inyongera bushobozi rero nizo mbaraga.
 
Kwirinda umubyibuko ukabije rero bisaba gucunga neza ibyowinjiza n’ibyo usohora mumubiri wawe igihe ukora akazi, imyitozo ngorarorangingo, nibindi. Uko wamenya ibikinewe mumubiri wawe kugirango utagira umubyibuho ukabije cyangwase ngo uhorote bikabije. Koresha uburyo tukweretse bukurikira ubigereho.
 
Ibintu nyongerabushobozi winjiza mumubiri wawe bikenera kubikoresha byose, mugihe utabasha kubikoresha nkuko ubyinjiza, byibika kuri bimwe mu bice by’umubiri wawe nko kubibero, kumatako, nahandi kumubiri wawe habugenewe. Mugihe rero ukoresheje inyongera mbaraga nkuko uba wazinjije icyo gihe wirinda umubyibuho ukabije kandi ugasanga ufite n’ubuzima bwiza. Izo nyongera mbaraga hano turi bukomeze gukoresha ijambo “karori” nizo zituma umubiri wawe ukora neza ubasha kurwanya ibyawusagarira kandi ugakomeza gukora neza akazi ushinzwe kugirango ukomeze ugire ubuzima buzira umuze. Nigute umenya karori ukeneye? Hari uburyo bwinshi wakoresha ari bwo tugiye kwereka hano.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego