Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ingurube iri hafi kubyara igomba gushyirwa ahantu hatuje

 Ingurube iri hafi kubyara igomba gushyirwa ahantu hatuje Impuguke mu bworozi zivuga ko umworozi agomba gufata ingurube mu cyumweru 1 mbere yo kubwagura akayitandukanya n’izindi, kugira ngo ibashe kubona umutekano uhagije.

Icyo gihe cy’iminsi 7 igomba kuyimara yumva iruhutse kandi ituje, naho mu gije itabonye ahantu ibasha gutuza cyangwa igashushubikanywa muri icyo gihe yenda kubyara, usanga nta mahoro igira bityo yabyara ikaba yakwanga konsa, aho akenshi ihita iryamira amabere ikanga ko hari ikiyikoraho.

Mu gihe itonkeje bishobora kuyiviramo kurwara ifumbi y’amabere, muri icyo gihe aborozi bazo bakagirwa inama yo kuyiyagaza buhoro yitonze cyane, kugira ngo ibashe gutuza nyuma hakaba ubwo noneho yemera gutangira konsa nta kibazo.

Ubumenyi mu bworozi bw’ingurube bukomeza buvuga ko aho igomba gutwarwa mbere yo kubwagura hagomba kuba hashyushye, kuko iyo hakonje bituma ibibwana byayo bikivuka, nabwo bitabasha konka neza, ndetse kandi rimwe na rimwe na nyina ikaba ishobora kubihakana ikabikandagira.

Ibi kandi bishobora kubaho mu gihe hari umuyaga mwinshi aho zororewe.

Ubworozi bw’ingurube mu Rwanda buri mu bikomeza gutera imbere, aho usanga umubare w’abarya inyama zazo ukomeza kwiyongera cyane cyane mu mijyi.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego