Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ingurube zibwaguye zikenera kuba ahantu humutse

 Ingurube zibwaguye zikenera kuba ahantu humutse Amakuru ikinyamakuru Izuba Rirashe gikesha igitabo cyitwa ‘‘Ubworozi bw’ingurube’’ cyagenewe aborozi b’ingurube, avuga ko ingurube zimaze iminsi zibwaguye zikenera kuba ahantu humutse, kuko imbeho ituruka ahantu hatose ituma abana b’ingurube bavukiye aho hantu bacika intege, bityo bakaba badashobora konka amagurubegurube uko bikwiye. Icyo gihe na nyina ntiba igishoboye guhembera.

Ayo makuru avuga ko umworozi agomba kugenzura buri munsi ko inzu inyagazi ibyariramo irimo ituze, kuko mu gihe ingurube igize ibiyitungura ibyo ari byo byose ntiba igishoboye guhembera amagurubegurube.

Ingurube ikenera amazi mu buryo butandukanye. Umworozi yakagombye kugenzura niba ingurube ifite amazi ahagije kubera ko ingurube yonsa inywa litiro 15 kugeza kuri litiro 30 z’amazi buri munsi. Umworozi aba agomba kugaburira ingurube yabwaguye igiheri gitose cyangwa ibyatsi bibisi bike kugira ngo amara yoroherwe n’amabere yorohe.

Umworozi agomba kugerageza gushyira abana b’ingurube mu rwari. Ibyo abikora agenzura ko aho bajya hahora ubushyuhe bugeze nibura kuri dogere Celcius 25 cyane cyane akanaharinda umuyaga mwinshi.

Umworozi agomba kugenzura ko inyagazi zitita ku bana bazo kubera ko ibyo biba iyo inyagazi ifite ibinure byinshi, iyo inzu zibyariramo idafite ibikoresho bya ngombwa cyangwa iyo muri iyo nzu nta tuze riharangwa. Mu gihe cyo kubyara umworozi agomba kureba niba ingurube ifite amazi ahagije yo kunywa kubera ko inyagazi itakaza amazi menshi yari ifite mu gihe cyo kubyara.

Umworozi agomba guteganya agaferege k’amaganga kubera ko mu gihe utugurube dutangiye gukura dukunda kugenda tunywa ibyo tubonye byose. Umworozi ntagomba guha ingurube yabyaye isaso nyinshi, kuko isaso ituma utwana tw’ingurube tuyinjiramo tukayihishamo.

izuba rirashe

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego