Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Inkoko iyo ibonye indyo yuzuye itanga umusaruro mwinshi kandi vuba

Abahanga mu bworozi bavuga ko inkoko iyo igaburiwe imvange iba ibonye indyo yuzuye, bityo mu gihe iyihawe hakiri kare bituma itanga umusaruro mwiza kandi mu gihe gito.
Rwanda | Inkoko iyo zigaburiwe neza zitanga umusaruro

Inkoko iyo zigaburiwe neza zitanga umusaruro

Mu kiganiro n’ushinzwe ubworozi mu karere ka Gicumbi Gashirabake Isidore avuga ko indyo yuzuye ku nkoko ishobora gukorwa mu buryo butagoranye, bidasabye kubanza kujya kugura byinshi mu maduka. Aha bisaba gusa kumenya ingero umuntu yakwifashisha, akikorera ubwe imvange y’ayo matungo.

Ati “ bimwe mu byifashishwa mu gukora ibiryo by’inkoko ari ibigori biseye cyangwa byagizwe ibiheri, ibisigazwa by’umuceri wamaze gutonorwa (son de riz), ibisigazwa by’ingano byamaze gutonorwa, amasaka asanzwe, ifu y’ubugari bw’imyumbati, umurama w’amasaka, soya ikaranze, ifu y’ikiremve cy’amaraso, amashu asekuwe, ifu y’amagupfwa y’amatungo ndetse n’umunyu w’ingezi”.

Avuga ko mu gihe inkoko itararenza ibyumweru 6 yakagombye guhabwa ifunguro rikozwe na 10 % by’imvange y’ibiro 5 by’ibigori, garama 600 z’ibisigazwa by’umuceri, garama 600 z’ibigisazwa by’ingano, 500 z’inkumbi z’amasaka. Muri ibyo binyampeke amasaka n’ifu y’imyumbati, bishobora gusimburamo kimwe mu bivuzwe.

“hashobora kandi kwiyongeraho ibiro 2.6 by’ifu ya soya ikaranze, na garama 500 z’ifu y’ikiremve cy’amaraso. Umworozi ashobora kandi gukora imvange ya garama 100 z’amashu na na garama 100 z’ifu y’amagufwa, kugira ngo haboneke kalisiyumu mu mafunguro”.

Mu gihe inkoko iri mu bihe byo gutera amagi, bayikorera imvange y’ibiro 5 by’ibigori, ikiro 1 k’ibisigazwa by’umuceri, ikiro k’ibisigazwa by’ingano, n’ikiro k’inkumbi z’amasaka.

Iyo mvange yongerwaho indi ya soya ikaranze y’ikiro kimwe na garama 600, ndetse n’ifu y’ikiremve ingana na garama 500. Mu kuzigaburira ni byiza kumenya kuziha ibyo zitangiza, kandi ukagenzura ko zibihabwa bifite isuku kugira ngo hirindwe ingaruka ishobora kuvuka nyuma yo kuzigaburira.

umworozi.com

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego