Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Inkomoko nyayo y’uburwayi bw’igituntu yavumbuwe

Abashakashatsi bamaze iminsi bakora inyigo ku gitera uburwayi bw’igituntu, aho bavuguruje amakuru asanzwe avuga ko bwakomotse ku nyamaswa bujya ku bantu.

Nk’uko kuri uyu wa 02 Kanama 2013 byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, indwara y’igituntu n’ikiremwamuntu bafitanye isano imaze igihe kinini, kandi ngo iyi ndwara ihitana amagana n’amagana buri mwaka.

Umwe mu bakoze ubushakashatsi witwa Prof. Sebastian Gagneux yagize ati "ubushakashatsi twakoze bugaragaza ko igituntu cyaturutse ku mugabane wa Afurika mu myaka 60,000 ishize; ibyo twabashije kuvumbura ni uko yavuye ku muntu ijya ku nyamaswa bitandukanye na mbere, aho bavugaga ko yaturutse ku nyamaswa igana ku bantu, icyadutangaje ni uburyo igituntu cyaba kimaze imyaka ingana gutya (60,000) mu bantu kandi cyica”.

Umwihariko w’indwara y’igituntu ngo ni uko uwayanduye ashobora kumara igihe kirekire ataragaragaza ibimenyetso, ndetse ikaba ngo ishobora kuzimira ikazagaruka nyuma y’igihe runaka, ari byo abahanga bavuga ko byateye uku gutinda mu bantu igihe kirekire gutya.

Prof Gagneux arakomeza agira ati "mu bushakashatsi butaha turateganya kureba impamvu iyi ndwara igenda ikihisha byagera nyuma ikongera ikazamuka. Iyi ni indwara yugarije abatuye isi kuko mu mwaka wa 2011, Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) watangaje ko yahitanye Miliyoni 1.4”

Aba bashakashatsi barasanga iyi ari intambwe ikomeye itewe yo kubasha gusobanukirwa isano iri hagati y’umuntu n’indwara y’igituntu kuko bigiye kugira uruhare mu kuyigabanya no gukumira ubwandu bwayo.

Dr Ruth McNerney inzobere mu bijyanye n’udukoko twanduza ndetse no gusuzuma indwara, nawe yatangaje ko ubu bushakashatsi buzatuma hari byinshi bimenyekana ku buryo iyi ndwara ikura ndetse yiyongera.

Dr Ruth McNerney yakomeje agira ati "hari amakuru menshi tumaze kugenda tuvumbura ku ndwara y’igituntu ku buryo mu myaka itanu iri imbere iyi ndwara izaba yamenyekanye neza, n’uburyo bwo kuyikumira ngo idakomeza guhitana imbaga y’abatuye isi”.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego