Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Inkweto za escarpin

Kenshi na kenshi iyo turikuvuga k’urukweto wakwambara ku mwenda runaka tuvuga urukweto rurerure, nyamara ntituvuga ubwoko bwarwo kandi inkweto zigira amako atandukanye.
Uyu munsi turavuga ku bwoko buri ngombwa ko buri mugore cyangwa umukobwa wese atunga kandi bukunze no kuboneka ku masoko bwitwa esicaripe (escarpin)
Escarpin ni urukweto rufite imbere hazamuye hamwe na talon inyuma nk’uko mu bibona ku ifoto.
Impamvu navuze ko ari urukweto buri wese yarakwiye gutunga ni uko ari urukweto rutuma umuntu agaragara neza, rutuma ikirenge kigira forume kikegerana ukabona gisa neza ntawe zitabera iyo zimukwiriye kandi zijyana n’umwenda wariwo wose .
Akarusho kazo ni uko zitavunana ngo zibe zigorana kuzigenderamo kuko nyine ari ndende ho nagto n’imbere nk’uko mubibona ku ifoto. Ni urukweto rw’igitsina gore niyo mpamvu buri wese yarakwiye kurutunga.
Abenshi twumva inkweto ndende tutazambara kuko zivunana ,zirwaza imitsi ariko burya kwambara urukweto rurerure byongera gusa neza ku byo umuntu yambaye no gusa neza k’umuntu muri rusange .Yego si byiza kuzambara buri munsi kandi uri bugende n’amaguru ariko ubishoboye wajya uzambara kenshi gashoboka bitavuze ko talo ingomba kuba ari ndende cyane,talo ziratandukana mu burebure bitewe naho ugiye nibyo ukora wakwambara talo iringaniye mu gihe uri bube ugenda genda cyane,naho uri bube wicaye gusa wakwambara indende ntakibazo.
Dore ko nubushakashatsi buvuga ko ari byiza kwambara urukweto rufite talo kurusha kwambara rwa rundi rwo hasi hose hariganiye.
Nk’umugore cyangwa umukobwa niba nta esikaripe (escarpin)ufite na kugira inama yo kujya kuyigura kuko yakubera.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego