Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Inkweto zo mu ruhu rw’inzoka

Nkuko byavuzwe mu nkuru zishize,inkweto zisongoye imbere zongeye zigerwaho,hari ubwo ziba zifite talon ndende cyangwa ari izo hasi usanga ziba zibereye uzambaye.
Uyu munsi rero ntituvuga ku buryo urukweto rumeze ahubwo turibanda cyane mu ruhu rukozwemo. Ni ubwoko kenshi na kenshi tutabyitaho, uruhu rw’uruketo naryo ni bimwe biha agaciro urukweto, byari binakwiye kwitabwaho mu gihe ugura urukweto no mu gihe ugiye kurwambara bitewe n’imyenda wambaye.
Uru rukweto rero rukoze mu ruhu rw inzoka, uruhu rudakunze kuboneka bitewe n’uko amategeko menshi abuza kwica inzoka ngo zikurwemo uruhu bityo bigatuma urukweto rugira agaciro kandi rugahenda.
Akarusho kuru rukweto rero ni uko rutari ibara ry uruhu rw inzoka gusa ahubwo ubona harimo n’andi mabara, bityo ukaba warwambara mu gihe wambaye imyenda y’ amabara atandukanye nk’ umukara, umweru n’ ayandi ajyanye niryo ry’ urukweto. Uri ni urukweto rero rw’agaciro buri wese yagombye kugira
Uru si urukweto wakwambara ugiye guhaha cyanngwa kwirirwa uzeguruka umugi,ni urukweto rw’ ibirori, rwakwambarwa guhera ku inzanzu ndende cyangwa ngufi ,ijipo cyangwa ipantalo.
Izi nkweto wazibona mu iduka rya Gisele’s Boutique riri ku gisiment : Tel 0788407216

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego