Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Inzoga zidahenda intandaro y’ubusinzi kuri rubanda rugufi

Inzoga za make intandaro y’ubusinzi kuri rubanda rugufi

Bamwe mu baturage banywa kanyanga mu kabari (Ifoto/Gatebuke T.)

Hirya no hino usanga bamwe mu banywi b’inzoga bahitamo kugura  inzoga za make  bitewe n’uko baba bashaka gusinda  badatanze amafaranga menshi.

Nk’uko bamwe biganjemo urubyiruko baganiriye n’Izuba Rirashe babivuga, izi nzoga zizwi ku mazina atandukanye zifatwa nk’ibiyobyabwenge kuko ari zo ziba zagaragaye  ko zisindisha umubare munini w’abantu  ku buryo  bukabije, ngo ariko zimwe mu mpamvu zituma rubanda rugufi banywa izi nzoga ni uko ziba zidahenda ugereranyije n’umufuka wabo.

Nk’uko aba baturage  twaganiriye tubasanze ahitwa Rusine mu Karere ka Rulindo babivuga, ngo usanga benshi bazifata kugira ngo basinde vuba (cyangwa bafate akariro nk’uko babivuga) kuko baramutse banyweye izemewe batabona amafaranga yo  kugura izibahagije kuko ngo zihenze ugereranyije n’ubushobozi bw’imifuka yabo.

Urubyiruko nirwo rwinshi rugura cyane izi nzoga zizwi ku izina ry’utuginga cyangwa  surduire  nk’uko umwe mu bacuruza izi nzoga utarashatse ko izina rye rimenyekana yabitangarije Izuba Rirashe.

Ngo bitewe n’uko amacupa yazo atishyuzwa, byorohera umuguzi gutwara inzoga n’icupa irimo utaretse n’uko zigura make, bigahuzwa n’amikoro yabo aho benshi bemeza ko batakwigereranya n’abakire banywa za Mutsingi kuko baba bafite amafaranga yo kuzigura.

Aba baturage bongeraho ko nta rutoki rwinshi rukibaho ngo  urwagwa  rw’ibitoki rwari rumenyerewe  muri rubanda rugufi rukomeze kunywebwe,  kandi ngo bo baba bashaka kunywa akayoga kuko gatuma  babona ibitotsi.

Birahira Eugene Umunyamabanga Nshigwabikorwa, avuga ko nk’ubuyobozi butemeranya n’aba babivuga cyane ko bavuga ko zibahendukiye nyamara zangiza ubuzima bwabo cyane ubwo mu mutwe.

Birahira avuga ko nk’ubuyobozi badashobora kubarebera, ahubwo ko bafashe gahunda yo gushaka abazicuruza bose bagahanwa n’amategeko.

Avuga ko  ubusinzi bumaze iminsi buhagurukiwe kuko bamaze kujmena inzoga z’inkorano nyinshi akaba aburira n’aba ko ibyabo bijyiye gusubirwamo hagamije kurwanya ubusinzi  bukabije.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego