Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ipapayi ni rumwe mbuto zivura indwara zitandukanye

 Ipapayi ni rumwe mbuto zivura indwara zitandukanye Ipapayi ni kimwe mu mbuto zikungahaye kuri vitamini zitandukanye bityo bikaziha ububasha bwo kuba zagira umwihariko wo kurwanya indwara zimwe na zimwe harimo kanseri,indwara y’amara n’izindi.

Ipapayi ni urubuto ruzwiho kugira uburyohe bwinshi rukungahaye kuri vitamini A, Vitamini C, ndetse na vitamini E. Uru ruhererekane rwa za vitamini rutuma umuntu agira ubushobozi bwo kutarwaragurika bitewe n’uwo mwihariko wo kurwanya indwara zitandukanye. Umuntu wihatiye kurya ipapayi ntapfa guhura n’ikibazo cya kanseri y’urura runini, ikunze kwibasira agace gahera ku rura runini.

Ipapayi ni umuti mwiza ufasha urura mw’igogorwa ry’ibiryo, cyane cyane ku bantu bakunze guhura n’ikibazo cyo kwituma bibagoye (constipation). Kandi intungamubiri zibonekamo zigira uruhare rukomeye mu gukiza tumwe mu dusebe tuboneka mu nzira y’ibiryo.
Mu gihe wagize ikibazo cyo kutituma neza wafata ipapayi akayivanga n’izindi mbuto ukarya cyangwa akayifata nyuma y’amafunguro asanzwe. Ushobora gufata amata, ugashyiramo ipapayi, nyuma ukavangamo n’ubuki ariko bigakorwa n’umuntu ubikurikirana cyane, akamenya neza ingano ya buri kimwe kiri mu mvange amaze gukora. Ipapayi ishobora kunyobwa nk’umutobe, gusa biba bigoye guhita uwubona, uko ryaribwa kose, usanga riba rigifite wa mwihariko wo kugira akamaro ko kurwanya indwara harimo na kanseri ifata mu nzira y’ibiryo cyane cyane mu rura runini.

Kenshi na kenshi ukunze gusanga Abanyarwanda batuye mu byaro bibuka guteka imboga cyangwa kurya imbuto ari uko ibishyimbo bimaze gusa n’ibikendera ari ukugira ngo indyo baryaga itagabanuka, ariko ibyo ntibyari bikwiriye kuko iyo urebye akamaro k’imboga n’imbuto mu mubiri zagombye kutabura mu ifunguro. Mu mbuto zo ugasanga zahariwe abana uretse ko na bo usanga nta cyo zibamariye dore ko akenshi bazirira aho bazisoromeye nta suku bazigiriye.

Imbuto nk’inkeri, amacunga n’ibinyomoro na byo ni byiza mu mubiri w’umuntu ndetse abahanga mu by’imirire bavuga ko bishobora kugira uruhare mu kunoza umubiri biganisha ku buranga bwiza . Kurya ipapayi birakenewe ku bantu baribwa mu nda, n’abafite ibisebe byo mu mara, impatwe yabase nyirayo, no kuribwa n’umugongo. Kurya ipapayi birinda by’uwihariko kanseri y’amara n’ibindi. Kurya ipapayi nti bibujije ko ugize uburwayi utajya kwa muganga ugomba kujyayo kuko ipapayi n’irigufasha kugira ubuzima bwiza ntabwo ari igukingira indwara kuko indwara ziterwa n’ibintu byinshi kandi bitandukanye.

IMVAHO NSHYA

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego