Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Isabel dos Santos umugore wa mbere ukize muri Afurika

Isabel dos Santos umugore wa mbere ukize muri Afurika Isabel dos Santos ni umukobwa w’imfura wa Perezida w’Angola Jose Eduardo dos Santos ku mugore we wa mbere. Mu bwongereza aho nyina atuye niho uyu mukobwa we Isabel dos Santos yigiye ibijyanye n’ikoranabuhanga ndetse n’incungamutungo ry’ibigo (genie electrique et la gestion d’entreprise).
Isabel dos Santos yavutse mu kwezi kwa 4 mu mwaka 1973 avukira ahitwa i Bakou mu cyahoze ari let azunze ubumwe z’abasoviyete(URSS) ni umushoramari w’umunyangola nk’uko ikinyamakuru Forbes magazine cyabitangaje ngo ni umunyafurikakazi w’umuherwe mu ishoramari, mu bukire ndetse no gukomera.
Isabel dos Santos ku myaka 24 yatangiye gukora nk’umu enjeniyeri (engenieur) wari uyoboye umushinga Urban 2000. Mu mwaka wa 1997 Isabel kandi yafunguye akabyiniro kitwa Miami Beach Club ku kirwa cya Luanda nk’akabyiniro ka mbere mu gihugu cya Angola.
Isabel dos Santos mu mwaka wa 2012 yerekeje mu gihugu cya Maroc mu gutangiza antreprise zihakenewe.
Gushora imari muri Porutigale
Mu mwaka wa 2008 yagaragaje ko afite imigabane mu bigo by’itumanaho,mu bigo bitangaza amakuru, mu bucuruzi budandaza ndetse no mu nganda zitanga ingufu(energie) muri Angola ndetse no muri Portugale n’indi mitungo myinshi yibitseho.
Mu kiganiro yagiranye na New York Africa mu kwa gatandatu 2013, Isabel yavuzeko itumanaho ry’ahazaza muri afurika rishingiye kuri za terefoni.
Isabel afitanye amasezerano n’ibigo bikomeye nka Unitel International Holdings BV (Santoro ), Finance ( Lisbone ), Esperanza n’ibindi.
Isabel ahugijwe no kugira ngo ubukungu bw’umugore w’umuny’Angola bugire umumaro kandi bugere ku isi hose.
Mu nama yabereye i Johannesburg muri Afrika y’Epfo mu kwa munani 2013 ihuje Bresil ,Uburusiya,Ubushinwa, ubuhinde ndetse na Afurika y ‘epfo yiswe ( BRICS Business Council) ,perezida w’abanki y’Afurika bwana Donald Kaberuka yashimiye Isabel cyane kubera kuba intangarugero mu bukungu bw’Afurika.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego