Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Itegure kwandika igenamigambi ry’umushinga wawe

Igenamigambi ry’uyu munsi, niyo makiriro yejo hazaza, nukuvuga rero ngo shaka umwanya mwiza wogutekereza wo gutekereza ibyo ushaka gukora nuko uzabisobanura. Ese waba ufite igishushanyo mbonera mu mutwe wawe ki ibyo ushaka gukora? Niba ugifite, cyandike, gitekerezeho, wongere ukigarukeho, noneho ugitunganye neza. Igenamigambi ry’umushinga wawe nikimwe ku bintu by’ingenzi ugomba kubakiraho umushinga wawe, no kuwuteza imbere.

 
Igenamigambi ry’umushinga wawe, rigomba kugaragara mu bitekerezo n’intego yawe. Hari ibintu bitatu by’ingezi ugomba kwitaho mw’igenamigambi ryawe. Ibi nibikurikira:
 
Intego: imenyekanishe uwo uri we, icyo ugambirije gukora, nuko uzagikora ugateza imbere umushinga wawe.
 
Abakiriya: menya kandi usobanure neza abakirya bawe abaribo nukuntu ibikorwa byawe bazabyakira.
 
Icyo ugamije kugeraho: garagaza neza uko usuzuma iterambere ryawe. Sobanura neza uko uteganya kongera umutungo wawe nuko uteganya gutera imbere. Sobanura neza ibijyanye n’isoko ry’ibyo ukora nuko uzahangana nabandi babikora kandi bagutanze muri ako kazi.
 
Mugihe umaze kwitegura byose; koresha wa muyoboro ukwigisha gukora igenamigambi ukore dosiye yawe. Dosiye y’igenamigambi ishobora kuba hagati y’impapuro 5 kugeza kuri 40. ariko kenshi yakabaye hagati y’impapuro 10 kugeza kuri 12 zinyandiko ne 4 kugera kuri 6 zigaragaza ibyerekeranye n’amafaranga.
 
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego