Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ivugurura ry’abakozi ntirizahungabanya serivisi z’ubuvuzi-Binagwaho

Ivugurura ry’abakozi ntirizahungabanya serivisi z’ubuvuzi-Binagwaho

Dr. Agnes Binagwaho, minisitiri w’ubuzima (ifoto/Mwema B.)

Minisitiri w’ubuzima Dr. Agnes Binagwaho avuga ko ivugurura rikorwa muri Minisiteri y’ubuzima n’ibigo biyishamikiyeho ritazahungabanya imitangire ya serivisi z’ubuvuzi.

Ivugurura ry’abakozi ryatangiye umwaka ushize hagendewe ku mabwiriza ya Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo (Mifotra), rikaba rigamije gushyira mu myanya abakozi babifitiye ubushobozi no kugananya umubare w’abadakenewe, aho hari abakoraga imirimo isa.

Muri ministeri y’Ubuzima, Dr. Binagwaho avuga ko ku rwego rwo hejuru rwa minisiteri ivugurura ryarangiye hakaba hasigaye ibigo by’ubuvuzi birimo ibitaro n’ibigo nderabuzima.

Ati: "irivugurura rijyanye na gahunda yo gutanga serivisi nziza z’ubuvuzi muri 2015 mu buryo bushya.”

Dr. Binagwaho yavuze ko ivugurura ryagabanyije abakora muri ibyo bigo ariko ko abavuzi badateganijwe kuvanywa ku kazi, ahubwo ko abagenda bagabanywa ari abakora ibindi bitajyanye no kuvura, nk’abakora iby’ikoranabuhanga, isuku, ariko batavura.

Avuga ko abashobora kuvanywa ku kazi b’abavuzi ari abakora akazi ko guhugura mu gihe runaka, icyo gihe cyarangira bagasezererwa.

Indi mpamvu yateye kuvugurura mu bakozi ngo ni ukugira ngo ministeri ishobore gusigarana abakozi ishobora guhemba bivuye mu musaruro utangwa n’ibigo by’ubuvuzi.

Binagwaho yatangaje ko ivugurura ntaho rihuriye no kuba bamwe mu bafatanyabikorwa mu buzima baragabanije inkunga, nk’ikigo cya Global Fund, avuga ko "ntaho bihuriye’, ariko ko ari gahunda ya leta yo "kwigira”, kuko igihugu kitazahora gishingiye ubukungu ku nkunga.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego