Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Iyegura ry'abayobozi:"Abegura si ku mpamvu zabo bwite....ni uko baba bafite ibibazo badashobora gusubiza" Perezida KAGAME

Perezida Paul yagize icyo avuga ku iyegura ry’abayobozi batandukanye cyane cyane iry’abayobozi b’uturere bamaze iminsi begura bakavuga ko babitewe n’impamvu zabo bwite, Kagame akaba abinyomoza ko bategura ku mpamvu zabo bwite.

"Abegura si ku mpamvu zabo bwite....ni uko baba bafite ibibazo badashobora gusubiza" Perezida KAGAME
Perezida Paul KAGAME avuga ko abegura batabikora ku mpamvu zabo /Photo USENGA Lambert
Ibyo Perezida Kagame yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 15 Mutarama 2015, aho yasubizaga ku bibazo bitandukanye bibera mu Rwanda no ku isi muri rusange.
Abajiwe ku kibazo cy’abameya bamaze iminsi begura bakavuga ko babikoze ku mpamvu zabo bwite nyamara bamwe nyuma bagafatwa bagafungwa , bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye, , Perezida Kagame yabihakanye avuga ko begura kubera ubera amakosa baba barakoze. Yagize ati : "Kuvuga ngo beguye, bigasa naho ari ku giti cyabo cyangwa nabo bahisemo kwegura, ntabwo ariko biba byagenze. Begura kubera ko bafite ibibazo badashobora gusubiza."
Perezida Kagame yakomeje avuga ko abajyaga bitiranya kwegura kwa bamwe mu bayobozi no kutesa imihigo, ngo ibyo siko biri. Yagize ati : "Imihigo nyine ihera ku mikorere. Iyo ukoze umuhigo, ni ibyo.N’utanawugejeho umuhigo, ibyo ntabwo ari ikibazo, ntabwo ari icyaha iyo ufite ibisobanuro.Ariko iyo ukoresheje uburyo bukwiye kuba bugeza abantu kuri iyo mihigo, ukabukoresha nabi cyangwa ukabukoresha ku nyungu zawe, ntuzikoreshe ku nyungu z’abaturage kugera ku mihigo, ikibazo kiravuka."
Akaba yakomeje avuga ko nubwo inzego z’ubutabera zikurikirana bamwe, ngo hari ibimenyetso by’ibanze biba byaramaze kuboneka. Ngo icyo bakora mu iperereza ni ugushaka ibindi byaha abo bayobozi baba barakoze.
"Abegura si ku mpamvu zabo bwite....ni uko baba bafite ibibazo badashobora gusubiza" Perezida KAGAME
Abanyamakuru baba abo mu Rwanda n’abo mu mahanga bari bahari /Photo USENGA Lambert
Muri iki kiganiro kandi Perezida Kagame yabajijwe ku buryo abona gahunda y’irandurwa rya FDLR ku butaka bwa Kongo, aho yavuze ko bigoye kugira icyizere ijana ku ijana ko uwo mutwe uzarandurwa burundu. Yagize ati : "iyo bigeze kuri FDLR baratangira bati, murabona harimo abasaza, abana, bavanze n’abasivili, bivuze ko harimo ikindi kintu......tugendeye kubyo twagiye tubona, nta wagira icyizere ijana ku ijana ko bizakorwa."
Abanyamakuru kandi babajije ku bikunze kuvugwa ko u Rwanda rwaba rujya kwiba amabuye mu gihugu cya Kongo, Perezida Kagame yahaye ikaze abashaka kuza gukora iperereza , ko amarembo akinguye. Yagize ati : "Abo ni abakwirakwiza ibihuha.Kuba u Rwanda rufite Colta nyinshi kandi nziza, ni ibintu bizwi kuva kera.Abashaka kubireba bazaze tuzabashakira itike, na Visa."
Ku iterabwoba rikomeje gufata indi ntera hirya no hino ku isi, Kagame yavuze ko hakwiye ubufatanye no kwitonda muri icyo kibazo, hakaba gushakwa impamvu nyayo itera iterabwoba, ubundi amahanga yose agahugurikira icyarimwe.
Inkuru ya Maniraguha Ferdinand
Photo : Lambert US
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego