Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Izungura ku bantu basezeranye ivanguramutungo

Izungura ku bantu basezeranye ivanguramutungo

Mu gihe abashyingiranywe bari barakurikije amasezerano y’ivanguramutungo, abazungura bakurikiza urutonde rukurikira :
  1. abana ba nyakwigendera ;
  2. se na nyina ba nyakwigendera ;
  3. abavandimwe ba nyakwigendera basangiye se na nyina ;
  4. abavandimwe ba nyakwigendera basangiye umubyeyi umwe ;
  5. ba se wabo, ba nyirasenge, ba nyirarume na ba nyina wabo ba nyakwigendera.
Usibye se na nyina ba nyakwigendera, abazungura bapfuye mbere ya nyakwigendera bahagararirwa mu izungura n’ababakomokaho.
Buri rwego rw’abazungura ruzitira izindi mu rutonde rw’izungura.
Buri wese upfuye mu bashyingiranywe bafitanye amasezerano y’ivanguramutungo risesuye, azungurwa n’abazungura be hakurikijwe urutonde ruvugwa mu ngingo ya 66 y’iri tegeko.
Abavandimwe ba nyakwigendera bahuje umubyeyi umwe, ba se wabo, ba nyirasenge, ba nyina wabo, ba nyirarume, ba bamwana n’abaramu ntibazungura isambu ya nyakwigendera yahawe n’umuryango akomokaho iyo badahuriye ku gisekuru cyayimuhaye, keretse iyo bigaragaye ko abahuriye nawe ku gisekuru cyamugabiye iyo sambu batakiriho.

Byavuye mu mategeko mbonezamubano.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego