Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Kagame ntihanganira abayobozi bahora inyuma y’abandi

Kagame yerekanye ko atihanganira abayobozi bahora inyuma y’abandi

Perezida Paul Kagame (Ifoto/Ububiko)

Perezida Paul Kagame azwiho akenshi gusura abaturage hirya no hino mu gihugu, agasanganirwa n’ibibazo bisa nk’aho biba byaraburiwe ibisubizo, gusa ugasanga ari nk’uburangare  bw’inzego zitandukanye.

Ubwo Perezida Kagame yasuraga Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali mu Gushyingo 2014, yasabye yasabye abaturage kujya bakoresha uburenganzira bwabo mu gihe hari abayobozi babatenguyeshye.

Umukuru w’igihugu kandi yongeye kugaragaza ko atihanganira abayobozi bahora inyuma y’abandi, ubwo yitabiraga igikorwa cyo kwesa imihigo ku bayobozi b’uturere y’umwaka wa 2013-2014, nabwo akaba atarazuyaje mu kubwira Uturere twabaye utwanyuma ko bibaye ngombwa haba impinduka.

Muri iyi mihigo, uturere twa Gatsibo, Gasabo na Rwamagana ni two twaherekeje utundi.

Mu ijambo Perezida Kagame yabwiye imbaga yari yitabiriye uyu muhango nyuma yo gutangaza ibyavuye muri iyi mihigo, yavuze ko muri rusange hari ibigomba guhinduka,  ndetse byaba ngombwa abayobozi b’ uturere duhora mu myanya ya nyuma na bo bagahindurwa.

Yagize ati: "Iyo bari ku mwanya uhera wa nyuma, ni ukuvuga ko imihindurire y’ubuzima bw’ Abanyarwanda bari hariya nabwo hari ukuntu bigenda buhoro bitari ngombwa. Ndifuza ko bigomba guhinduka ibyo ngibyo. Ubwo bivuze guhinduka icyo ari cyo cyose, niyo byaba guhindura abayobozi bagahinduka. Hari ikigomba guhinduka.”

Nyuma y’aya magambo ya Perezida Kagame, bamwe muri aba bayobozi bavuze ko  umwanya wa nyuma ugiye kuba amateka kuri bo.

Ku ikubitoro Ruboneza Ambroise wayoboraga Akarere ka Gatsibo, yabwiye Perezida Kagame ko aka karere katazongera kuba aka nyuma.

Aya magambo Ruboneza yayavuze tariki ya 16 Ugushyingo 2014, ubwo Perezida Kagame yari mu Ntara y’Iburasirazuba muri gahunda zo gusura abaturage.

Ruboneza yagize ati "Nyakubahwa Perezida wa Repubulika  ndagira ngo nkubwire ko  akarere nyoboye katazongera kuba aka nyuma ibitaragendaga twarabibonye imihanda yatangiye gukorwa  n’ibindi”.

Perezida Kagame yahise avuga ko niba ibyapfaga birimo gukosorwa ari amahoro.

Ibi byakomereje ku wari umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Ndizeye Willy, na we wavuze ko akarere ke katazasubira muri iyi myanya ya nyuma.

Aka karere kavuze ko kuvugurura imitangire ya serivisi ari zimwe  mu ngamba kafashe, mu mwiherero wahuje abafite aho bahurira n’iterambere ryako bose barimo abayobozi b’akarere, abadepite, abajyanama, abashinzwe umutekano, sosiyete sivile n’abikorera.

Ntibyatinze aba bayobozi bavanyemo akabo karenge

Nubwo aba bayobozi bakomeje kugenda bavuga ko bagiye kwivugurura, gusa ijambo Perezida Kagame yababwiye muri gahunda y’imihigo, ryavugaga ko bibaye ngombwa guhindura abayobozi rwose bahinduka.

Ibi rero bisa nk’aho aribyo byabaye kuko abayobozi batatu uko babaye aba nyuma, bavanyemo akarenge ariko babimburirwa n’uwari Meya wa Kirehe Murayire Protais, we weguye kubera imyitwarire idahwitse mu kazi.

Tariki ya 25 Ugushyingo 2014 ni bwo uwari Meya wa Gasabo Ndizeye Willy, uwari Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwimana Marie Louise na Visi Meya mu by’ubukungu Munara Claude, beguye bose bavuga ko ari ubushake bwabo.

Tariki ya 25 Ugushyingo 2014, Uwari Meya wa Gatsibo Ruboneza Ambroise n’umwungirije ushinzwe ubukungu Habarurema Isaie bavanyemo akabo karenge, bavuga ko beguye kubera impamvu zabo bwite.

Kuri uwo munsi kandi uwari Meya w’Akarere ka Rwamagana Uwimana Nehemie na we yavanyemo ake karenge.

Aba bose barebwaga n’ijambo rya Perezida Kagame,  kuko uko beguye ari batatu n’ubundi aribo baje inyuma.

Gusa aba bose bafatanyije kwegura n’uwari Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Murayire Protais, weguye tariki ya 13 Ukwakira 2014.

Uyu mugabo yeguye nyuma y’aho Minisitiri Francis Kaboneka w’ubutegetsi bw’igihugu yasuraga Intara y’Uburasirazuba akabonana n’abayobozi b’inzego z’ibanze, umwe mu bayobozi mu Karere ka Kirehe yamenyesheje Minisitiri ko basabwe na Meya kutagira icyo bavuga imbere ya Minisitiri.

Mu nzego zikomeye naho hari abavuye mu mirimo yabo

Ku ikubitiro Minisitiri wari ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba Monique Mukaruriza na Bill Kayonga wari  umunyamabanga uhoraho muri iyo Minisiteri, basezerewe ku  wa 11 Nyakanga 2013.
 
Mukaruliza na Kayonga basezerewe muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba kubera ngo amakosa yari amaze kuba akamenyero (Amafoto/Ububiko)


Perezida Paul Kagame yareruye avuga ko imyitwarire ya Mukaruliza na Kayonga yumvaga atagishoboye kuyihanganira, akaba ari na yo mpamvu yabakuyeho, anafata umwanzuro wo gushyira ku karubanda icyamuteye kubasezerera kugira ngo n'abandi bibabere akabarore.

Asobanura imvo n’imvano y’ikibazo cyabaye intandaro yo guhagarikwa ku mirimo yabo ku buryo Mukaruliza we yanahise asimbuzwa Muhongayire Jacqueline, Perezida Kagame yavuze ko imikorere yabo yari imaze kumurambira kuko ngo bahoraga bakora amakosa bagasaba imbabazi.

Imbarutso yo gusezererwa kwabo ngo ni uburyo bari baherutse gupanga kwakira inama y’abayobozi b’ikirenga n’Abadepite bo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ariko bakabyihererana ntibabimenyeshe inzego zibishinzwe, ku buryo abo bashyitsi ngo bageze ku kibuga cy’indege i Kanombe babura ubakira, bahamara igihe kirekire barambiwe.

Ibi ngo byatumye u Rwanda rugaragara nabi mu ruhando mpuzamahanga ku buryo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yasabwe gusaba imbabazi abo bashyitsi baje bakakirwa mu buryo bugayitse.

Uwari Minisitiri w’Intebe na we yavuyeho


Pierre Damien Habumuremyi yabaye Minisitiri w’Intebe tariki 7 Ukwakira 2011, atangirana  imbaraga nyinshi aho yasabaga ibigo bya Leta n’iby’abigenga kunoza serivisi bitanga, hari n’ubwo yasuraga ahantu hatunguye ahari wenda kugira ngo agwe gitumo abatwawe n’agatotsi kandi ari amasaha y’akazi.

Gusa umwaka wa 2014 ntiwamuhiriye kuko na we yavuyeho. Mu gihe nta mpamvu izwi neza yatanzwe ku iyirukanwa rya Dr Habumuremyi,  bamwe babishyira ku kuba yarananiwe gutanga umusaruro ufatika mu myaka itatu yamaze ku ntebe ya Guverinoma.

Habumuremyi wahoze ashinzwe gukurikirana ibikorwa bya Guverinoma yavuzweho kudakurikirana neza ishyirwa mu bikorwa rya zimwe muri gahunda z’ingenzi za Guverinoma.

Yasuye ahantu hatandukanye, aho asanze amakosa agasiga atanze igihe ntarengwa (deadline) cyo kugira ngo ayo makosa abe yakosowe, ariko bikarangira bidakozwe ndetse ntihanamenyekane impamvu bitakozwe kandi yarategetse ko bikorwa.

Ubwo Dr Habumuremyi yari mu Nama y’Umushyikirano yabaye muri Werurwe 2014,   imbere ya Perezida Kagame yavuze ko Guverinoma yananiwe gushyira mu bikorwa zimwe muri gahunda zari zarateguwe ndetse izindi zikaba zaradindiye.  Gusa uyu mugabo yavuze ko mu bayobozi bakora nabi Perezida Kagame atarimo.

Dr Ntawukuliryayo na we yareguye


Tariki ya 17 Nzeri 2014, Dr. Ntawukurirya Jean Damascene yeguye ku mwanya wa Perezida wa Sena y’u Rwanda mu  buryo butunguranye.

Kwegura kwa Dr Ntawukuriryayo kwaje nyuma y'uko abasenateri 15 bishyize hamwe bagasaba ibisobanuro ku miyoborere ye bavuga ko idahwitse.

Tito Rutaremara ushinzwe imyitwarire muri Sena, yavuze ko Ntawukuriryayo   yagiye agaragaza kudakorana neza na bagenzi be, gutanga akazi muri Sena uko yishakiye, kubangamira imirimo ikorerwa muri Sena, gukoresha igitugu mu nama z’abaperezida ba komisiyo zo muri Sena, gufata ibyemezo wenyine ndetse no kwitabira inama zakorwaga mu ibanga ababishinzwe batabizi.

Mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu wabereye i Gabiro mu karere ka Gatsibo tariki ya 8 Werurwe 2014 Perezida Paul Kagame, yasubiriyemo kenshi abawitabiriye ko arambiwe amateka ku mvugo z’imishinga idashyirwa mu bikorwa, nyamara ivuzwe ikaba imaze igihe itagerwaho ngo ishyirwe mu ngiro.

Aba bayobozi ntibakuweho na Perezida Kagame mu buryo butaziguye, ariko bagiye bavaho bavugwaho imikorere itanoze, bikaba bijyanye no kuba Perezida Kagame asaba abayobozi kuvugurura imikorere no gukora ibintu neza.

Perezida Kagame, mu kiganiro cya mbere yahaye abanyamakuru muri uyu mwaka kuri uyu wa 15 Mutarama 2015, yavuze ko nta muyobozi wegura ku mpamvu ze bwite, ko abegura baba bananiwe imirimo yabo bakananirwa gusobanura amakosa aba yagaragaye.

Izuba Rirashe
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego