Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Kareremba ni ubworozi bushya bw’amafi bwa kijyambere


 Kareremba ni ubworozi bushya bw’amafi bwa kijyambere Kareremba ni uburyo bushya bwo korora amafi butuma amafi yorowe aguma mu bisanduku byubakanywe ubuhanga, bigatuma amafi atazerera mu mazi akabona n’uko agaburirwa neza agakura vuba kandi bikongera cyane umusaruro mu burobyi.
M u kurushaho kongera umusaruro w’amafi mu biyaga hatangiye gahunda nshya yo kororera amafi mu bisanduku biziritseho ibigunguru birimo umwuka bigatuma bikomeza kureremba hejuru y’amazi, ntibirigite kandi ibyo bisanduku biba bifasheho udutimba tw’amaso mato twa metero ebyiri z’ubujyakuzimu, ifi zororerwamo ntizizerere mu kiyaga cyose. Kareremba igumishwa hamwe hakoreshejwe inanga( amabuye atsikamira udutimba mu mpande enye) kugira ngo idatwarwa n’umuyaga.Iyi tekiniki nshya yunganira ubworozi bwo mu byuzi bisanzwe bicukurwa ndetse n’uburobyi bwo mu biyaga mu rwego rwo kongera umusaruro w’amafi mu Rwanda.
Rutaganira Wilson Umuhuzabikorwa w’Umushinga Ushinzwe gucunga no gutunganya ibiyaga by’imbere mu gihugu ( PAIGELAC) yatangaje ko hari hagamijwe kureba aho ibikorwa bya kijyambere by’ubworozi bw’amafi bugeze nyuma y’amezi atandatu butangijwe. Igikorwa cyo gusarura amafi ubusanzwe gikorwa mu mezi atandatu kuko ari bwo aba akuze agejeje igihe cyo kurobwa.
Mu gikorwa cyo gusarura amafi cyabaye kuri uyu wa kane ku wa 14 Nyakanga 2011 mu rwego rwa kareremba, mu kiyaga cya Ruhondo giherereye mu karere ka Burera nyuma y’amezi atandatu ibisanduku bishyizwemo amafi, hagaragaye ko umusaruro wiyongereye cyane kuko haterwamo udufi duto ibihumbi bibiri dupima hagati ya garama 30 na 40 kamwe kamwe nyuma y’amezi atandatu mu gihe tugaburiwe neza dupima garama ziri hagati ya 400 na 500. Rutaganira Wilson yakomeje atangaza ko buri gisanduku mu gihe cy’amezi atandatu gishobora gutanga umusaruro ugera kuri toni indwi zavamo amafaranga miliyoni n’ibihumbi magana ane, mu gihe agaciro ko gutunganya igisanduku kimwe n’ibiryo byo kugaburira amafi aba yatewemo biba byatwara nka Miliyoni imwe.
Umusaruro wikubye karindwi

Mbere y’uko hakoreshwa tekiniki ya kareremba umusaruro w’amafi ntiwarengaga toni imwe nk’uko byatangajwe na Pauline Uwambajimana uhagarariye imwe Koperative ISUGI imwe mu makoperative y’abarobyi b’amafi mu kiyaga cya Ruhondo. Yakomeje ashimangira ko uburyo bwa kareremba bubafasha kubona umusaruro mwinshi kuko mu gihe cy’amaezi atandatu bashobora kuroba toni zigera kuri indwi ndetse ikirere cyaba cyiza amafi yanagaburiwe neza bakaba bageza kuri toni 10, bityo kareremba ikaba itandukanye kure n’uburobyi bwa gakondo. Ubutumwa yatanze yashishikarije abatarajya mu mashyirahamwe kuyitabira kuko abishyize hamwe bunguka, atinyura cyane cyane abagore kuko uburobyi atari ubw’abagabo gusa, n’umugore afite ubushobozi bwo kuzamura umutungo.
Madamu Nyirankijijwenimana Solina umwe mu bacuruzi b’amafi yatangaje ko kuva hatangira gahunda yo kororera muri kareremba, amafi bayabona bitabagoye kuko baba bizeye umusaruro kandi akaba atagitwarwa n’abayibaga, bityo ari amakoperative arunguka ariko n’abacuruzi bakunguka kuko bazi aho bakura amafi, bitewe n’uko aba yarorowe mu bihe bitandukanye bayabona nabo mu bihe bitandukanye bigatuma ubucuruzi budahagarara.

Tekiniki ya kareremba ihangana n’imiterere y’amazi

Ku birebana n’uko amafi aboneka mu biyaga bya Burera na Ruhondo yaba adakura neza ngo abe manini, Umuhuzabikorwa w’Umushinga Ushinzwe gucunga no gutunganya ibiyaga by’imbere mu gihugu ( PAIGELAC) yasobanuye ko biterwa n’imiterere karemano y’ako gace, kuko amazi y’ibyo biyaga yakomotse mu iyibira ry’isi kandi afite ubujyakuzimu bwa metero 60, akaba arimo ibice bitandukanye biyagize ku buryo adashobora kwivangavanga, bityo ibitunga amafi ntibikura ngo bigere hejuru amafi abone uko abirya noneho akure neza. Mu gukemura icyo kibazo kareremba ni cyo gisubizo kuko amafi yororerwa mu bisanduku akanagaburirwamo ku buryo akura neza kandi bigatanga umusaruro utubutse.
Mu kugera ku ntego y’ubuhinzi n’ubworozi bwa kijyambere butanga umusaruro, igikorwa cya kareremba Umushinga Ushinzwe gucunga no gutunganya ibiyaga by’imbere mu gihugu (PAIGELAC) uterwamo inkunga na Banki nyafurika itsura amajyambere, hazakomezwa gushishikariza abikoreara gushora imari mu mwuga wo korora amafi hakoreshwa ubwo buryo bushya bwa kareremba, gufasha amakoperative y’aborozi b’amafi kumenya aho ibikoresho bikenerwa bigurirwa, kwegereza aborozi b’amafi ibiryo byayo no kubakangurira kubyikorera ubwabo kandi bakajya banuzuza neza amafishi yerekana ibyagaburiwe ndetse n’uko amafi agenda akura.Hateganywa ko umusaruro w’amafi uziyongerahoho toni zibarirwa hagati ya 700 na 1150.
Kareremba zatangijwe ari 70 mu biyaga bya Ruhondo na Muhazi, none ubu zigeze kuri 380 mu biyaga byombi hiyongereyeho ikiyaga cya Burera, zikaba zicungwa n’amakoperative y’uburobyi n’ubworozi bw’amafi agera kuri 40.

source:Imvaho nshya

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego