Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Karoti zera neza nyuma y’amezi 3 kugeza kuri 4 zitewe

 Karoti zera neza nyuma y’amezi 3 kugeza kuri 4 zitewe Karoti ni ubwoko bw’imboga bukunze guhingwa mu Rwanda kandi bukungahaye ku mavitamini nka vitamin A,B,C na E. Iki gihingwa ni igihingwa gitanga umusaruro mwiza iyo umuhinzi akitayeho kandi kikaba gishobora kuzamura iterambere ry’umuhinzi wacyo.
Nk’uko tubikesha imfashanyigisho itangwa n’ikigo cya RHODA gishinzwe guteza imbere ubuhinzi bw’imbuto,imboga ndetse n’indabyo, ubu kikaba cyarabaye ishami ry’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibihingwa byoherezwa mu mahanga NAEB, karoti zihingwa mu murima urambuye cyangwa se mu turima dufite m 1,2 mu bugari,naho uburebure bw’umurima bugaterwa n’uko umuhinzi abishaka.
Iyo umuhinzi amaze gutegura umurima, kuwufumbira no gutegura uturima ateramo karoti, igikurikiraho ni ugukora imirimo nko guca imirongo igororotse asiga cm 30 hagati yayo,umurama wa karoti uterwa ukavangwa n’umucanga
Igihingwa cya Karoti gisaba kwitabwaho n’abahinzi bacyo nibwo gitanga umusaruro mwiza
kugira ngo ubucucike bw’umurama bugabanuke.
Mu gutera umurama wa Karoti,umuhinzi aminjira umurama wa Karoti uvanze n’ivu muri ya mirongo,nyuma akorosa agataka gake ku murama wanyanyagijwe mu mirongo. Iyo birangiye hatwikirizwaho ibyatsi ahamaze guterwa no kuvomerera.
Imirimo yindi ikorerwa karoti
Karoti zimera nyuma y’ibyumweru bibiri cyangwa bitatu zitewe. Iyo zameze bakuraho ibyatsi byari bitwikiriye umurima. Iyo Karoti zifite cm 5 z’uburebure,umuhinzi arazicira,agasiga nka cm2 hagati ya karoti n’indi. Igihe cyose hamezemo ibyatsi karoti zigomba kubagarwa kandi zikanasukirwa. Ni byiza kuvomerera karoti igihe imvura itagwa kugira ngo ubutaka bugumane ubuhehere kandi karoti zikure neza. Bavomerera mu gitondo izuba ritararasa na nimugoroba izuba rirenze.
Umusaruro
Igihingwa cya Karoti gisaba kwitabwaho n’abahinzi bacyo nibwo gitanga umusaruro mwiza
Karoti zera neza nyuma y’amezi 3 kugeza kuri 4 zitewe

Mu buhinzi bwa karoti ubusanzwe,karoti zera nyuma y’amezi 3 cyangwa 4 zitewe. Ikigaragaza ko karoti zeze neza ni uko amababi yazo atangira kuba umuhondo akagenda Yuma ahereye hejuru. Ikindi kandi ubutaka buriyasa ku buryo bugaragara.
Umusaruro wa Karoti kuri Ari 1 ni ukuvuga 10mx10m uba uri hagati y’ibiro 150 n’ibiro 200. Ni ukuvuga ko kuri 1ha 100mx100m umusaruro wa Karoti uba uri hagati ya Toni 15 na 20. Ni byiza ko karoti zisarurwa zigiye guhita zitekwa. Iyo karoti zahingiwe kugurisha nabwo zisarurwa bahita bazijyana ku isoko. Ni ngombwa kuzirandura neza batazikomeretsa kuko byazitesha igiciro kiza ku isoko.
Guhunika karoti
Karoti zishobora kubikwa mu butaka mu gihe kingana n’ukwezi kumwe ntacyo zibaye. Karoti kandi zishobora kubikwa mu byuma bikonjesha byabugenewe”cold rooms/chambers froides”zikaba zamara igihe kiri hagati y’ukwezi kumwe n’amezi atandatu. Aho karoti zibikwa ntihagomba kuba hari imbuto zitwa pome/pomme/apple cyangwa puware/poires/pears kuko karoti zifata impumuro y’izo mbuto. Ku bahinzi ba karoti rero n’abashaka kuzihinga ni ahanyu kugira ngo mubikore mukurikije amabwiriza muhabwa n’impuguke n’ibigo by’ubuhinzi mu Rwanda kugira ngo mugire umusaruro mwiza ubafasha kwiteza imbere.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego