Bang Media

FILM NYARWANDA

Kopi Luwak kawa ihenze cyane ku Isi


Ikawa iza mu bihingwa byinjiza amadevixe menshi mu Rwanda, ari nabyo byatumye leta y’u Rwanda ikangurira abahinzi guteza imbere iki gihingwa mu rwego rwo kuzamura ubukungu bw’igihugu n’ubw’imiryango yabo.
Abanyarwanda batangiye guhinga Ikawa kuva kera mu gihe cy’ubukoloni ariko abashoboye kuyinywaho ni mbarwa.
Ibi bigaragara cyane cyane mu gice cy’icyaro ari naho ihingwa aho abahinzi bemeza ko agaciro k’ikawa bakabonera mu mafaranga ibaha iyo isizeni (Saison) irangiye.
Ku Isi hari amoko menshi ya kawa anyuranye azwi cyane twavuga nka :arabica na robusta
Kopi Luwak kawa ihenze cyane ku Isi Tugarutse haruguru uko kawa zigenda zirushanwa ku bijyanye n’ubwiza n’uburyohe ni nako zigenda ziha abahinzi cyangwa abacuruzi bazo agatubutse kawa iza kumwanya wa mbere ni kawa yo mu bwoko bwa Kopi Luwak ikaba ihingwa muri indonésie ku mu gabane wa Aziya .
Umusaruro ukomoka kuri kawa ya Kopi Luwak ukaba ubarirwa ku kigero cya kilogarama 600(600 kg) ku mwaka ! igiciro cya kilogalama imwe akaba ari ama dolari 200 ashobora kwiyongera akagera 1 000 bitewe n’isoko.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories0 comments:

Post a Comment