Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Kora ubushakashatsi

Reba kuyindi miyoboro ya internet urebe abandi bakora akazi nkako uko bahembwa cyane cyane abari mu karere utuyemo cyangwa se ukoreramo. Icyo ushaka nukongerwa umushahara; shaka amakuru yizewe noneho usabe inyongera ugereranya nabandi ayo bahembwa kandi bakora akazi nka kawe. Reka gupfa gusaba kongerwa nkaho uri impumyi itazi ibikorerwa ahandi. Reka gutera ubwoba umukoresha wawe. Reka kubwira umukoresha wawe ko aramutse atakongeje umushahara cyangwa se ngo ntakuzamure mu ntera uri bute akazi. Na muntu ushaka guterwa ubwoba no mugihe wowe wumva wata akazi kubera batakongeje umushara cyangwa batakuzamuye muntera umukoresha wawe igihe umuteye ubwoba yahitamwo kukubwira kureka akazi. Komeza ugaragaze ikifuzo cyawe ariko mu buryo butarakaza. Reka umukoresha wawe amenye uko ubyumva, tanga ikifuzo cyawe watekerejeho neza kandi yumve ko ari ihame. Nibakubwira ko barimo kubitekerezaho, bahe umwanya uhagije babitekerezeho. Yibotsa igitutu, ariko nihashira igihe kirekire, ongera ubibaganireze. Reka gucika intege. No mugihe ibyo wasabye utabibonye, komeza ukorane ingufu n’umurava kandi ukore ibishoboka kugirango ube umukozi mwiza. Niba bisaba ko wongera akazi, cyangwa se ugira amashuri yandi ukurikira bikore. Ibuka ko urimwo kwigurisha ku kigo ukorera, icyo wakora cyose cyatuma wongera agaciro kawe cyaba ikintu cyiza. Ushora iteka ryose kongera kwegera umukoresha wawe nyuma y’amezi atandatu.

 
Izi zikurikira n’intambwe watera zagufasha kuba umuyobozi kukazi kawe
 
Intambwe ya mbere nukuba umukozi mwiza mukazi ukora ubu. Ibikurikira n’amayeri yokuba umoyobozi mwiza. Nti byoroshye ninayo mpamvu iyambere igira iti.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego