Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Kubera iki imbuto zitwa desmodium

Desmodium is a plant which has many uses in agriculture and farmers are encouraged to plant some in their farms. Kubera iki imbuto zitwa desmodium

  • Abahinzi bagomba kuzihinga kubera ko ari ibiryo by’inka kandi byongera uburumbuke bw’ubutaka.
  • Mu duce aho ibyatsi byitwa striga ari ikibazo, bahinga desmodium mu nkengero z’umurima w’ibigori bizahagarika gukura kwa striga maze mumhinzi abone umusaruro mwinshi. 
Ni Gute Bayihinga
  • Ukenera ibiro bibiri kuri are
  • Gutegura neza aho uri buyihinge
  • Shyiraho uduferege kuri metero 11/2ku ruhande na inci 1.
  • Vanga imbuto n’ifumbire ya superphosphate(ibiro 2 by’imbuto n’agafuka 1ka tspkuri are)
  • Tera izo mbuto zivanze n’ifumbire muri utwo duferege utwikirizeho udutaka dukeya.
Kugenzura
Kubagara n'intoki kenshi byibura nyuma y'ibyumwere 6 nuyma yo guhinga, n'igihe ibyatsi bibi bitangiye kugaragara.
Gutera muri desmodium umuti mu kurwnya udukoko twa aphid na bollworms mu gihe cyo kuraba. Koresha dimethoate nyuma y'ibyumweru 2 mu gihe bikenewe.
Ni ryari isarurwa kandi gute?
  • Gusarura imbuto buri cyumweru ukuraho imbuto zahiye.
  • Kuzanika no kuzihonda cyane ukoresheje ibuye.
  • Gushishura kugira ngo imbuto zise neza.
  • Kubika imbuto ahantu humutse kugira ngo zitabora.
  • Kuri kimwe cya kabiri cya hegitari hasarurwaho ibiro 30-60 by’imbuto, zishobora kugurishwa ku mashiringi 1000 ku kiro
Izindi nyungu ziva kuri desmodium
  • Ibyo kurya by’icyatsi bishibora kubikwa kuzakoreshwa mu gihe cy’izuba
  • Hashobora gukoreshwa ibiryo biva ku byatsi ibiro 3-6 mu gihe cyo wakoresha ibiro 1-2 by’ibiryo biva ku mata.
  • Desmodium uyivanze n'ibigori mu murima:
    • Byahagarika gukura kw’icyatsi cya striga.
    • Kugabanya ibyangiza ibigori.
    • Gutanga ifumbire ya nitrogen ku gihingwa.
    • Gutanga ibiryo ku ka.
    • Kurinda isuri.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego