Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Kubungabunga ubuzima bw’umwana ku ishuri

by www.amakururwanda.com
Abafatanyabikorwa batandukanye ba Minisiteri y’Uburezi bahuriye mu nama y’umunsi umwe, aho basobanuriwe gahunda ikubiyemo ubuzima bw’umwana ku ishuri, mu rwego rwo kurushaho kuyimenyekanisha. Kugira ngo umwana yige neza kandi atsinde ibyo yigishwa, agomba kuba afite ubuzima buzira umuze. Ariko kandi ibyo ntibyagerwaho adafite amagara amazima.
Ibi ni bimwe mu byavugiwe mu nama y’umunsi umwe yahuje Minisiteri y’Uburezi n’izindi Minisiteri, hamwe n’abahagarariye uburezi n’abashinzwe ubuzima mu turere.

kubungabunga ubuzima bw’umwana ku ishuri
Bamwe mu bitabiriye igikorwa cyo gutangiza iyi gahunda mu mashuri
Abiabiriye iyi nama bashyizeho banemeranywa kuri gahunda ihuriweho na Minisiteri zitandukanye, zirangajwe imbere na Minisiteri y’Uburezi hamwe n’iy’ubuzima, hagamijwe kunoza iyi gahunda yo kubungabunga ubuzima bw’umwana ku ishuri.
Mukayiranga Solange, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Igenamigambi, yatangaje ko muri iyi gahunda hazibandwa ku ngingo zitandukanye zirimo: Ubuzima bw’imyororokere, isuku ku mubiri, isuku aho abana bigira, gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, uburinganire n’ubwuzuzanye, ubuzima bwo mu mutwe, gukumira indwara z’ibyorezo, kurara mu nzitiramubu iteye umuti…
Yagize ati “Twigisha umwana kugira ngo azagire icyo yimarira, kugira ngo agire icyo amenya rero ni uko agira ubuzima bwiza kandi akigira ahantu heza hafite isuku. Ibi byosebizagerwaho ku bufatanye n’inzego zitandukanye, binyuze no mu ma “Club” abana babamo ku ishuri.”
Ku bijyanye na gahunda yo kubaburira abana ku ishuri http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-bicira-isazi-mu-jijo, Mukayiranga avuga ko umubyeyi akwiriye kumva akamaro k’iyi gahunda , ngo kuko n’ubundi kugaburira umwana ri inshingano ze, ngo kuko iyo umwna ayize adashonje, bituma akurikira neza mu ishuri.
Bamwe mu bitabariye iyi nama bagaragaje ikibazo cy’ibikorwa remezo bidahagije, gishobora kubera inkomyi gahunda ikubiyemo ibijyanye n’ubuzima bw’umwana ku ishuri, dore ko abashinzwe ubuzima n’uburezi mu turere, bagarukaga ku bikorwa bimwe na bimwe biba batarashyiriweho ingengo y’imari yo kuzabikora.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego