Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Kubura ibitotsi bitera kubyibuha- Ubushakashatsi

Kubura ibitotsi ni indwara iterwa n’impamvu zitandukanye, harimo gutekereza cyane, ibinyobwa bimwe na bimwe bisindisha, agahinda kabuza umuntu gutuza n’ibindi, ariko ugasanga abakunze guhura n’icyo kibazo ibiro byiyongera.

Nk’uko byashyizwe ahagaragara n’urubuga rwa interineti rwa le Figaro.fr,ubushakashatsi bwakozwe n’abanyeshuri bo muri kaminuza ya Berkeley muri Californie,  bwagaragaje ko iyo umuntu atasinziriye ngo aruhuke neza, habaho ihungabana ry’agace k’ubwonko kagenzura imihagire, bigatuma kadakora neza ngo gahagarike gushaka kurya, bigatuma arushaho kugira ubushake bwo kurya  (appetit) no gusonza kenshi.

Abantu 23 bakoreweho ubushakashatsi, babuzwa gusinzira mu bihe bitandukanye, baza kugaragaza ikibazo cyo kwiyongera kw’ibiro bitewe n’uko bwajyaga gucya bashonje kurusha abasinziriye.

Isabelle Mallet inzobere mu by’imirire i Paris mu Bufaransa  we yagaragaje ko kubura ibitotsi bitera ubwiyongere bw’imikorere y’umusemburo witwa (ghréline) ugira uruhare mu kuzamura ubushake bwo kurya, ukagabanya ubw’uwitwa (leptine), ushinzwe ibijyanye no guhaga.

Icyo kibazo kikaba gikemurwa no gukora imyitozo ngororangingo ifasha kuruhuka mu mutwe, kwirangaza, gusoma ibitabo n’ibindi byatuma umuntu atuza akabona ibitotsi.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego