Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Kugaburira inka no kuyitaho.

 Kugaburira inka no kuyitaho. Buri munsi, kata ibyatsi bibisi ubigaburire inka. Umenye ko ibiryo bitashize muri mangeoire.

Uyihe amazi menshi nkuko itungo rishaka kuyanwa.
Uhanike umunyu (ushobora kuwubona uvuye mububiko) w’inka wo kurigata. Cyangwa ushobora gushyira umunyu useye mu gikarito cy’ibiti gifunguye hejuru warangiza ukakizirika ku kiraro aho itungo rigera.

Usukure aho zitembera buri gitondo. Amazi atembe kuri beto usunike n’imyanda yose ijye mukimoteri. Buri minsi 2-3, kura imyanda yivanze mu ngarandi uyifumbize ibyatsi by’amatungo. Ushobora kwifashisha ifumbire nanone mugufumbira ibindi bihingwa.

Ibyo ugomba gukora

Rinda ubushyo ibikoko nka hyenas na jackals.
Niba hakonje cyane, ushobora gukikiza aho zitemberera hakamera neza nko mukiraro. Ikindi gihe, ushobora kuzireka zigatembera ahantu harangaye.
Niba ari ngombwa, shyira ibyatsi byumye mu kiraro nk’isaso yo kuraraho.
Izere ko umwanya wageneye itungo uhagije. Isaso rihore risukuye.
Witondere udukoko n’indwara, kandi izivure hakiri kare.
Ibimasa ubyorore bitandukanye n’imbyeyi. Urebe witonze ingore ko yarinze umenye igihe uzayibangurira.

Ubujijwe

Kwifashisha Ibyatsi by’iruhande rw’umuhanda nk’ibiryo, bishobora gukwirakwiza udukoko nk’ibirongwe.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego