Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Kuringaniza imbyaro:Ubundi buryo

Igena migambi ry’umuryango rigufasha kumenya niba ushaka umuryango munini cyangwa muto.abagore n’abagabo bafite uburyo niba bashaka kubyara.byagufasha kandi kubana neza,ubwawe wowe n’umwana muzagira ubuzima bwiza.Gukoresha uburyo bukingiye birinda inda zitari ngombwa ndetse n’indwara.Bamwe bibaza iyo baringanije imbyaro bibarinda SIDA.ibi sibyo kuko agakingirizo ariko konyine karind SIDA n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.Hari uburyo bwinshi bwo kuringaniza imbyaro. Muganga azaguhitiramo bumwe mu buuuuryo bukunogeye.Umuti ufatwa buri munsi uhagarika ikorwa ry’igi. Iyo ubikoresheje neza birakurinda kuva kuri 95 kugeza kuri 99%. Niba urengeje imyaka 35 unywa itabi cyangwa ufite ibibazo by’amaraso, muganga ntazakwemerera gukoresha ubu buryo. Ubikoze ubirenzeho byakuzanira indwara z’umutima n’umuvuduko ukabije w’amaraso.

 
Hari uburyo kandi bwo kwifungisha ubu buryo bubuza intanga ngabo gusatira igi. Ibi kandi bubuza igi kugera mu nda ibyara. Aya ni amahitamo meza ku bagore bafite ibibazo by’amaraso. Abagore bonsa nabo bashatse babukoresha kuko ntacyo butwara amashereka. Iyo bukoreshejwe neza burinda 99%.
 
Niba ubona ubuzima bwawe buhinduka hamagara Muganga, ugutandukana n’uwo ,mwashakanye, gutakaza akazi no gutakaza umwe mu bo wakundaga.
 
Muganga naze niba ubimaranye ibyumweru 2, niba utekereza kwiyahura cyangwa kugira nabi umwana wawe. Muganga yagufasha akanaguha impanuro zitandukanye.
 
Umuryango ndetse n’inshuti nabo bafasha. Ugomba gushaka umuntu wita ku mwana wawe igihe wowe wafashe igihe cyawe. Ntugatinye gusaba ubufasha bwo kukurerera umwana, imirimo yo mu rugo, guhaha n’ibindi
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego