Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Kurya buhoro buhoro bivura umunaniro

Abahanga mu by’imirire bemeza ko kimwe mu bivura umunaniro (stress) ari ukurya witonze, akaba ari ikintu kidashobokera benshi kuko baba batanguranwa n’igihe, bashaka guhaga vuba cyangwa se bakaba bakunda gukora ibintu bwangu.

Nk’uko bitangazwa n’urubuga rw’amakuru y’ubuzima www.canalvie.com, kurya uruhuka, kwiyibagiza ingorane zawe mu gihe uri kurya, bituma umubiri umera neza, uburyohe bukumvikana kurushaho ndetse n’ubwonko ntiburuhe mu gihe buba bugomba gutekereza ndetse no kuyobora igikorwa cyo kurya.

Kurya witonze bituma ubasha kunoza ibiryo mu kanwa, bityo bikoroshya igogora dore ko ari na ryo rirushya cyane ubwonko, n’umubiri ukakira neza intungamubiri.

Abahanga kandi bemeza ko abantu bakunda kuryagagura nk’igihe bari mu kazi bituma batagira ubushake bwo kurya mu gihe cyabugenewe kandi bagahora bananiwe. Iyo umuntu ariye yitonze kandi bimufasha gusinzira neza mu masaha ya nijoro.

Muri rusange, nta muntu utagerwaho n’umunaniro, ariko iyo utagenzuwe ushobora kuba waba karande hanyuma ugateza umubiri ibindi bibazo. Ni byiza rero kumenya amafunguro meza ku buzima, ndetse agafatwa mu buryo bwiza.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego