Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Kuzamuka mu ntera mukazi: ibikorwa n’ibidakorwa

Hafi buri muntu atekereza ko agomba kubona akazi keza n’umushahara munini. Mbere yuko utekereza gusaba umukoresha wawe kukongera umushahara, banza nawe wisuzume urebe koko uwukwiriye.

 
Komeza wige ibindi
 
Hafi ya buri muntu atekerezas ko agomba kuzamuka mu ntera no guhembwa umushahara utubutse. Mbere yuko utekereza gusaba ko umukoresha wawe akongera umushahara, cyangwa akuzamura mu ntera, banza nawe wisuzume urebe ko ubikwiye. Tera intambwe ube umukozi mwiza w’intanga rugero. Niba nawe koko wumva ubikwiye, dore amayeri wakoresha kuvugana n’umuyobozi wawe:
 
Iyemeze ko ukwiriye kongererwa umushahara, cyangwase kuzamurwa mu ntera. Byonyine kuba wowe ubishaka ntibihagije, ugomba kuba ufite nikibigaragaza.
 
Ibuka ko urimwo kugurisha ubumenyi bwawe aho ukora; noneho garagariza abakoresha bawe kubafitiye agaciro. Baganirize kubyo wagezeho mugihe cyahise bikubere ikimenyetso kibyo uzakora muminsi ir’imbere.
 
Reka kuvuga ibyo ukeneye. Ko ushaka kukongera umushahara kuri bo ntacyo bavuze. Ikimureba n’ikigo, ibyo ashaka kumva n’ibyateza ikigo imbere ntabwo akeneye kumva ibyaguteza imbere.
 
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego