Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Kwanika ifumbire y’amatungo ku izuba birayangiza


Hirya no hino mu gihugu cyacu uhasanga ibirundo by’ifumbire ba nyirabyo baharunda ndetse bikanahamara igihe kinini mbere yo gukoresha iyo fumbire. Abahanga muby’ubuhinzi bavuga ko gushyira ifumbire kuzuba kandi igihe kinini biyigabanyiriza ubushobozi kubirebana n’ibitunga ibihingwa ifumbire iba ifite, bikagabanuka.
Ikindi kigaragara cyane mu mirima y’abahinzi ni ukunaga ifumbire hejuru mu mirima yabo maze ntibayirenzeho itaka na rikeya, bakibwira ko bafumbiye imyaka yabo uko bikwiye.
Mukiganiro twagiranye na bwana Mugabe Jean Paul, umugoronome ukorana na Caritas Rwanda, yasabye abahinzi kutanika ifumbire yabo kuko imyunyu igirira ubutaka n’ibimera akamaro yigendera bityo ifumbire yabo igapfa ubusa.
Kwanika ifumbire y’amatungo ku izuba birayangiza Kwanika ifumbire y’amatungo ku izuba birayangiza
Gushyira ifumbire kuzuba birayangiza
Mubigenda cyane iyo ifumbire yanitswe ku izuba harimo imyunyu ya Azote, ifasha ibimera kuzamuka mubutaka, Phosphore (fosifori) ifasha imbuto mukwera no gukomera kw’ibiti ndetse tutibagiwe CO2 ifatwa nk’ibiryo bya buri kintu gihumeka harimo n’ibimera.
Iyo ifumbire yumishijwe rero, nta mumaro iba igifitiye ibihingwa bigatuma abahinzi barumbya kandi bari bafite ifumbire. Uko gukayuka kw’imyunyu ngugu kugenda kwiyongera bitewe n’ingano y’izuba ifumbire iriho, kandi bigenda muburyo bw’umwuka (evaporation).
Kimwe n’abashyira amafumbire yabo hejuru y’ubutaka mu mirima, abayashyira kuzuba ryinshi mu igihe kirekire bategereje kuyakoresha bakwiye kubyitwararika bakayatwikira. Ikindi ngo ni uko kuyateramo amazi igihe cyo kuyakoresha kitaragera nabyo atari byiza.

umuhinzi.com

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego