Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Kwiga iby’ingenzi

Umwana agomba kumenya bimwe mu bintu by’ingenzi kandi by’ibanze igihe atangiye ishuri. Ibara: igisha umwana wawe kumenya amabara y’ibanze (umutuku, umuhondo, ubururu) ndetse n’amabara y’isumbuye (umutuku+umuhondo= ikijuju, umuhondo+ubururu= icyatsi kibisi, Umutuku + Ubururu= Ikivuzo)

Ibinyamapnde: Mwigishe kumenya inziga, imyashi, mpandeshatu, inziga –nyegi, icyakabiri cy’inziga , inyenyeri, ushobora gukora agakino umubaza ibinyampande (atarora) ibiri hafi aho igihe mugenda cyangwa mutegereje bisi.
Ingano (y’ibintu) Fasha umwana wawe gushyira itandukaniro hagati y’ibintu. Muganirize kubijyanye n’ubunini, ubuto, ubunini cyane, ubuto cyane, uburinganire.Mubaze umugufi cyangwa se umuremure mu muryango wanyu. Igihe mureba amafoto y’inyamaswa, mu baze inini cyangwa se intoya, indende, ingufi n’ibindi.
Imimerere: Reka umwana amenye itandukaniro y’imimerere y’ibintu n’amagambo abyerekana. Iki giti kiracucamye cyangwa ntabwugamo? Ibuye rirakomeye cyangwa? N’ibindi.
Igihe: Kumenya kuvuga igihe biragoye ku bana bakiri bato, ariko mwagombye kuvugana kubijyanye n’igihe, ndetse bakerekwa amasaha. Ushobora kumubwira ko igihe cye cyo kuryama ari saa moya n’igice kandi ko uribufungure iby’amanywa saa saba ndetse n’ibyanimugoroba saa kumi n’ebyiri. Wagombye kumwigisha kuby’ejo hashize, uyu munsi ndetse n’ibyejo hazaza. Ibyamugitondo, nyuma ya saa sita na nimugoroba. Agomba kumenya iminsi igihe icyumweru, ndetse n’amezi agize umwaka. Indirimbo zishobora kwibutsa umwana iminsi y’icyumweru, amezi kandi n’uburyo bikurikirana.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego