Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Kwivuza:Mbere yuko ujya kwa muganga

Ugomba gutekereza ukuntu wumva ubuzima bwawe bwifashe kuburyo wabisobanurira muganga. Ugomba kumusobanurira neza ukowumva umubiri wawe wahindutse kandi nigihe byatangiriye. Igihe wumva ko utabisobanura neza, byandike cyangwase wifashishe inshuti ibizi neza igufashe kubisobanura, erega nibyo muganga ashingiraho atangira gushakisha indwara yawe.

 
Hari ibibazo bimwe nabimwe muganga ashobora kukubaza, itegure rero gahunda yokubonana nawe witeguye gusubiza ibyo bibazo:
 
Menya amazina y’imiti yose urimo gukoresha muri icyo gihe umaze urwaye
 
Vugisha ukuri kubuzima bwawe nubwumuryango wawe. Niba hari abagira ikibazo cy’umutima, umuvuduko w’amaraso, abarwara isukari, canceri, nibindi, bibwire muganga, bimufasha kugusuzuma neza.
 
Tanga ibisobanuro bihagije byerekeranye n’ubuvuzi waba uheruka kubona, aho wavuriwe nuko wakaurikirangywe na muganga wawe.
 
Tanga amaderesi yabaganga mwaba mwarabonanye mugihe uherutse kurwara.
 
Niba hari arerigi ujya uterwa n’imiti, ihinduka ry’igihe, nibindi nabyo bimenyeshe muganga.
 
Vuga nibisindisha ujya ukoresha nki inzoga, itabi nibindi, byafaasha muganga kumenya uko akuvura.
 
Menyesha muganga aho ufata ubwishingizi bwubuzima, RAMA, Mituelle de sante, cyangwase ahandi.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego