Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Kwivuza:Nuwuhe muganga ukeneye?

Buri muntu akenera umuganga cyangwase umujyanama w’ubuzima. Ikibazo ahokivukira nukumenya ninde muganga wajya kureba ukurikije ikibazo ufite cyane cyane ko utazi nibyobakora. Igihe usobanukiwe nibyo bakora, uba uri mu nzira nyayo yokubona umuganga ukeneye, wagukemurira ikibazo cyawe.

 
Abaganga barimo ubwoko bubiri: abaganga rusange, nabaganga binzobere kubice bitandukanye by’umubiri.
 
Abaganga rusange: aba n’abaganga bavura hafi yaburindwara ariko atari inzobere muri izo ndwara, cyangwase ibice by’umubiri izo ndwara zaba zafashe. Iyo indwwara yakomeje, bababazi muganga winzobere bahita bakoherezaho. Cyane cyane basuzuma indwara, banyuza abarwayi mubyuma, bagatanga inkingo nibindi.
 
Abaganga bamenyo: Aba ni abaganga bavura indwara zo mukanwa n’amenyo. Nabobashobora kukohereza kubandi baganga bazobereye mu kuvura izo ndwara mugihe babonye ko badashoboye kukuvura.
 
Abaganga bavura indwara zabantu bakuru: aba ni abaganga bavura abantu bakuru bonyine.
 
Abaganga bavura indwara z’abagore. Abani abaganga bavura indwara zifata imyanya ndanga gitsina y’umugore. Nugihe umugore yumva afite ikibazo gifatanye niyo myanya twavuze, cyangwase umugore utwite aya kwisuzumisha, cyangwa mugihe amaze kubyara, abo nibo baganga yiyambaza.
 
Abaganga babana: Aba ni abaganga barebana nindwara zabato n’urubyiruko. Babazi n’abaganga binzobere kubirebana nizo ndwara zabari muri icyo kigero.
 
Abaganga b’inzobere: wamuganga uvura indwara rusange ashobora kukohereza ku muganga w’inzobere igihe biri ngombwa. Muganga winzobere numuganga uba warakurikiye igice kimwe cyumubiri cyangwase indwara zimwe na zimwe akaba abifiriye impamya bushobozi ihanitse.
 
Icyo ugomba kuzirikana nuko no mugihe wowe waba wumva ko ukeneye kureba wa muganga w’inzobere kubera ibyerekeranye n’amagara yawe, uwo muganga ashobora kutakwakira akagusaba ko wagaragarza transfere y’umuganga wawe; umwe twavuze uvura indwara rusange. N’amasosiyete yubwishingizi ku buzima ntajya yishurira abakiriya bayo amafaranga y’ubuvuzi cyereka mugihe bafite transfere.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego