Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Malaria: ESE INZITIRAMIBU ITEYE UMUTI NTABWO IHENZE?

Kugira ngo tubone igisubizo reka twibaze ibibazo bimwe na bimwe dukore n’imibare mike.

Iyo turwaye, dusiba akazi tugatakaza ibyo twashoboraga kubona ndetse n’umushahara w’iyo minsi.
  • Kugira ngo nanone ugarure imbaraga bishobora kudufata igihe kirekire. Wasanga ibyo byatwara amafaranga angahe?
  • Iyo ugize ibyago ukajya mu bitaro harimo ububabare, amafaranga atangwa mu bitaro, kugemurirwa n’abo mu rugo ndetse bagomba kukurwaza, ibyo byose bitwara amafaranga angahe ? 
  • Umunyeshuri usiba ishuri kubera malariya, byatwara amafaranga angahe ?
  • Iyo tugiye kwa muganga kwisuzumisha hamwe n’amafaranga y’ibizamini bisabwa tudashyizemo amafaranga y’urugendo!, ibyo byose bitwara amafaranga angahe?
  • Abana bacu cyangwa se abavandimwe baramutse barwaye malariya, byadutwara amafaranga angahe?
  • Bibaye kenshi mu mwaka se byagenda bite? Byatwara amafaranga angahe?
Dukoze ikigereranyo usanga kugura inzitiramibu iteye umuti kandi ukayiryamamo bihendutse cyane. N’ubusanzwe « kwirinda biruta kwivuza »
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego